Perezida wa FIFA yavuze ku isano ye n’u Rwanda n’uburyo yarwanyije ruswa mu mupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, witabiriye mu Rwanda umuhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare agira mu kurwanya ruswa no guharanira iterambere muri rusange.

Infantino ni umwe mu bashyitsi bakomeye bitabiriye ‘’Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’’, ibihembo byo kurwanya ruswa bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Mu ijambo rye ryamaze hafi iminota icyenda, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ari igihugu bafitanye isano yihariye ndetse by’umwihariko akaba yarahabonye inshuti nziza, Perezida Kagame, ashimira uruhare agira mu kurwanya ruswa no guteza imbere Isi yose muri rusange.

Ati’’ Mfite isano yihariye n’u Rwanda hamwe n’iy’Ikigo nyobora na Qatar. Ku isano yanjye yihariye, ubwo niyamamarizaga kuyobora FIFA mu 2015 na 2016, nasuye ibihugu 70 ku Isi mu gihe cy’amezi ane, ariko ibihugu bibiri nagezemo inshuro ebyiri ni u Rwanda na Qatar.’’

"Ntabwo nzi niba narabonye amajwi y’u Rwanda na Qatar, ariko nahabonye inshuti nziza ari zo Perezida Kagame na Emir wa Qatar kandi ndabashimira ibyo bakora, atari gusa ku kurwanya ruswa, ahubwo ibyo bakora mu bihugu byabo, mu karere, ku mugabane no ku Isi yose.’’

Gianni Infantino yavuze ko kuba ibi byatangiwe mu Rwanda ari uko ari intangarugero mu bintu byinshi birimo no kurwanya ruswa.

Uyu muyobozi wa FIFA yavuze ko no mu mupira w’amaguru ayobora havugwamo ruswa by’umwihariko ikaba yaravuzwe cyane muri iri shyirahamwe abereye umuyobozi.

Yakomeje avuga ko ibigo byinshi by’imari n’amabanki hari aho byageze bikaba bitacyifuza gukorana na FIFA bitewe na ruswa yayivuzwemo, ariko ubu atewe ishema n’uko nyuma y’imyaka itatu n’igice ibyo byose byamaze guhinduka kubera ingamba zihamye zafashwe zirimo gukorera mu mucyo n’imiyoberere myiza.

Ati "Turi hano tuvuga kuri ruswa. Ikibabaje hari aho ihurira n’umupira w’amaguru natwe FIFA. Nabaha urugero rwa FIFA kuko ndahari nka Perezida. Yari yabaye nk’ihumanye ndetse ubwo natorwaga muri Gashyantare 2016, ntawashakaga kugira aho ahurira nayo. Amabanki yashakaga gukura amafaranga yayo muri FIFA, nta mufatanyabikorwa washakaga gukorana na FIFA.’’

"Ntewe ishema no kuvuga ko nyuma y’imyaka itatu n’igice kuri ubu FIFA ihagaze neza, ariko se kuki ibyo byabaye? Ni uko twashyizeho ingamba zihamye zirimo gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza. Twiyemeje kurwanya ibijyanye no kugira uruhare ku musaruro w’umukino, niba ibiri bubere mu kibuga byamenyekanye mbere y’uko utangira, uwo mupira ni bwoko ki?"

Gianni Infantino yavuze ko kandi FIFA yahagurukiye ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga mu mupira w’amaguru ndetse no kugena uko umukino urangira, ibizwi nka "Match Fixing", aho ababigaragayeho, bacibwa mu mupira w’amaguru.

Ati "Twashyize imbaraga mu bijjyanye n’ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga, aho abashaka kuduca mu rihumye tubirukana mu mupira. Twazanye kandi mu buyobozi bwacu abafite ubunararibonye mu bintu bitandukanye birimo ubutabera, imiyoborere n’ibindi."

Perezida wa FIFA yavuze ko bongereye amafaranga atangwa mu mupira w’amaguru ku Isi, aho yavuye kuri miliyoni $350 akagera kuri miliyari $1.8 mu gihe cy’imyaka ine.

Ati’’ Ntabwo ibyo twinjiza byikubye gatanu, ariko twakubye amafaranga dutanga inshuro eshanu kuko tuzi ko aho agiye hari umucyo. Amafaranga dutanga muri Afurika yavuye kuri miliyoni $25 agera kuri miliyoni $120 buri mwaka ndetse tugomba gukomeza kwerekana ibyo turi gukora.’’

Gianni Infantino yasabye abayobozi bitabiriye iri tangwa ry’ibihembo n’abandi bose bari muri uyu muhango gukoresha ikiganza mu guhagarika ruswa kuko nibigerwaho ari ikintu cyiza kizaba gikozwe, kizahindura ubuzima bw’abatuye Isi yose.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko afitanye n'u Rwanda isano yihariye, ashimira Perezida Kagame na Emir wa Qatar ku ruhare bagira mu kurwanya ruswa
Gianni Infantino yemeje ko kuri ubu yamaze kugarurira FIFA isura nziza nyuma yo kurwanya ruswa yayivugwagamo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza