Perezida wa FIFA yanduye Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Ishyirahamwe rya ruhago ku Isi ryemeje aya makuru mu itangazo ryashyize hanze kuri uyu wa Kabiri.

Infantino w’imyaka 50, bivugwa ko yasanganywe ibimenyetso bidakomeye ndetse azishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10.

Abahuye na Perezida wa FIFA mu minsi ya vuba, na bo basabwe kwishyura mu kato.

Itangazo rya FIFA rigira riti “Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uyu munsi yahamirijwe ko yanduye Coronavirus. Perezida wa FIFA bivugwa ko afite ibimenyetso bitagaragara cyane, yishyize mu kato ndetse azakamaramo byibuze iminsi 10.”

“Abantu bose bahuye na Perezida wa FIFA mu minsi ya vuba bamenyeshejwe ndetse basabwe gufata ingamba zikwiye. FIFA yifurije gukira vuba Perezida Infantino.”

Gianni Infantino yanduye COVID-19 mu gihe yaherukaga gusura ahari kubakwa ibikorwa remezo birimo stade zizakinirwaho Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar.

Perezida wa FIFA yishimiye aho imirimo yo kubaka Stade ya Al Bayt, yakira abantu ibihumbi 60, igeze. Infantino yahakiniye umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yari agizwe n’abantu barindwi mbere yo guhura n’abari gutegura Igikombe cy’Isi.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yanduye COVID-19
Infantino aherutse gusura Stade ya Al Bayt izakira umukino ufungura Igikombe cy'Isi cya 2022 muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .