00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U-23 yitegura Mali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasuye Amavubi U-23, mbere y’uko akina na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Nizeyimana yasuye Amavubi U-23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022. Bari mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mu butumwa yabahaye, Nizeyimana yabasabye “kongera kwitwara neza nk’uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya.”

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje Imyaka 23 imaze iminsi irindwi iri mu Karere ka Huye aho yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uzayihuza na Mali.

Uyu mukino ubanza uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Mali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Libya ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 4-1. Uwo kwishyura u Rwanda rwatsinze ibitego 3-0, bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Amavubi U-23 agiye guhura na Mali nyuma y’uko yamaze no guhabwa agahimbazamusyi yari yemerewe ubwo yasezereraga Libya. Buri mukinnyi yari yemerewe miliyoni 1 Frw ndetse kuri ubu bamaze kuyahabwa.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizahuriramo amakipe 14, azavamo arindwi, agomba gusanga Maroc izakira irushanwa, akuzura umunani.

Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023, ni ku nshuro ya kane kigiye gukinwa. Amakipe azitwara neza muri iri rushanwa, azabona itike yo gukina Imikino Olempike izabera i Paris mu mpeshyi ya 2024.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasuye Amavubi U-23, mbere y’uko akina na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023
Nizeyimana yahuje urugwiro n'aba bakinnyi yasanze bari mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura Mali
Abakinnyi b'Amavubi U-23 basabwe kongera guhesha igihugu ishema
Nizeyimana Mugabo Olivier yijeje abakinnyi b'Amavubi U-23 ko Abanyarwanda babari inyuma

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .