Byemejwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, kuri uyu wa Kabiri aho yabwiye Televiziyo ya SABC yo muri Afurika y’Epfo ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusanga abayobora amashyirahamwe ya ruhago nta mafaranga bagira.
Ati “Bamwe mu ba perezida banyu ntaho baba bafite ho gukura kandi bagomba kuyobora amashyirahamwe. Twafashe icyemezo cyo kugira icyo tubaha nubwo bidahagije ariko byibura duhe agaciro ubushake n’ubwitange bagaragaza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ni umwe mu bagiye kungukira kuri ibi bivuze ko buri mwaka azajya ahabwa ibihumbi 50$ bivuye muri CAF, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 65 mu mafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe, abayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika bahabwaga ibihumbi 20$, aho umwanzuro wo kwemeza kuzamura aya mafaranga byitezwe ko uzafatirwa mu Nteko rusange ya CAF izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 10 Ukwakira 2024.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika iheruka kwemeza ko amakipe akina amajonjora y’ibanze mu mikino nyafurika azajya ahabwa ibihumbi 50$ mu gukomeza gukangurira amakipe menshi kwitabira amarushanwa, aho APR FC na Police FC ari mu makipe ya mbere yayafasheho.
Hejuru y’ibi, CAF isanzwe igenera amashyirahamwe ya ruhago arimo Ferwafa agera ku bihumbi 400$ buri mwaka (520 000 000 Frw) agamije kuzamura iterambere rya ruhago, asanga andi atari make atangwa na FIFA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!