Perezida wa FC Barcelone yeguye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ikipe ya FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yeguye nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abafana kubera gushwana na Lionel Messi.

Bartomeu wabaye umuyobozi wa FC Barcelone mu 2014, byari byitezwe ko azatererwa icyizere n’abafana bashaka uko bamukura ku buyobozi.

Ibi byaturutse ku kuba yarashwanye na rutahizamu w’Umunya-Argentine, akaba na Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, nyuma y’uko asabye kuva muri iyi kipe muri Kanama.

Kwegura kwa Bartomeu kwaje nyuma y’iminsi itatu FC Barcelone inyagiwe na Real Madrid ibitego 3-1 mu mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu.

Byari biteganyijwe ko Bartomeu azava ku buyobozi muri Weruwe 2021, amaze kuyobora manda ebyiri nka Perezida wa FC Barcelone.

Messi aherutse kuvuga ko yatengushywe na Bartomeu bitewe n’uburyo yamwangiye kuva muri iyi kipe.

Uyu rutahizamu ngenderwaho muri FC Barcelone, yemeye kuguma mu ikipe, ariko igitutu gikomeza kwiyongera kuri Bartomeu bitewe n’uko umutungo w’iyi kipe wari uhagaze nabi ndetse n’umusaruro ukabura mu kibuga, aho nta gikombe yegukanye mu mwaka ushize w’imikino.

Mu myaka itandatu yari amaze ku buyobozi, FC Barcelone yegukanye ibikombe bine bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga) na UEFA Champions League mu 2015.

Perezida wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yeguye kui uyu wa Kabiri
Bartomeu yeguye mbere y'uko abafana ba FC Barcelone batorera kumutera icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .