Perezida wa FC Barcelone yashinje VAR kubogamira kuri Real Madrid

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yashinje abakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire ‘VAR’, kubogamira kuri Real Madrid.

Mu gihe hasigaye imikino ine ngo Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ igere ku musozo, Real Madrid iri ku mwanya wa mbere n’amanota 77, irusha FC Barcelone ya kabiri, amanota ane.

Nyuma y’umukino FC Barcelone yatsinzemo Villarreal ibitego 4-1 ku Cyumweru, Josep Maria Bortomeu aganira na Movistar, yavuze ko VAR idakora uko bikwiye kuko ibogamira ku ikipe imwe.

Ati “Narebye umukino wabereye muri Bilbao, nubwo ntakunda kubivugaho, ndasubiramo ko VAR ikoreshwa uko bitakabaye bigenda. Kuva imikino isubukuwe nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19, ntabwo byabaye kimwe. Birasa n’aho ibogamira ku ikipe imwe buri gihe.”

Abajijwe ku bijyanye n’ibibazo bimaze iminsi biri muri FC Barcelone, cyane ku hazaza h’umutoza Quique Sétien na Lionel Messi bivugwa ko yahagaritse ibiganiro byo kongera amasezerano, Bartomeu yasubije ko bose bazaguma muri iyi kipe.

Ati “Ndabizi ibyo bihuha birahari, ariko si byo. Quique tumuri inyuma. Tugiye guhatana kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona, nyuma yayo hari Champions League.”

“Ntabwo nza kubyinjiramo cyane kuko turajwe ishinga no gushaka ibikombe, ariko turi kuganira n’abakinnyi benshi kandi Messi yatubwiye ko ashaka kuguma hano.”

Nubwo Umuyobozi wa FC Barcelone yatangaje aya magambo, umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Atlhetic Bilbao yasabye ko abakinnyi be bahabwa icyubahiro aho gukomeza kuvuga ko batsinda bafashijwe n’abasifuzi.

Ati “Maze kubirambirwa kuko buri gihe tuvuga ibintu bimwe, birasa naho buri gihe dutsinda kubera abasifuzi. Mwakabaye mwubaha Real Madrid n’abakinnyi kubera ibyo bakora mu kibuga, gusa ibyo ntacyo bizaduhinduraho, turabizi.”

FC Barcelone izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Espanyol mu gihe Real Madrid izakira Alavés ku wa Gatanu.

Perezida wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yashinje VAR kubogamira kuri Real Madrid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .