Ibi bihano byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu gihe uyu mugabo ukomoka muri Madagascar yari aherutse gutangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika ndetse uyu mwanya ukaba umuhesha kuba Visi Perezida wa FIFA.
Itangazo ryashyizwe hanze na FIFA rivuga ko Komite Ngenzuzi yayo yasanze “Ahmad yaratatiriye inshingano ze n’icyizere yagiriwe, agatanga impano n’izindi nyungu, agakoresha nabi amafaranga ndetse agakoresha nabi umwanya afite wa Perezida wa CAF.”
Ahmad Ahmad yaciwe kandi hafi ibihumbi 200$ y’amande (asaga miliyoni 196 Frw).
Imyaka ine Ahmad Ahmad amaze ku buyobozi bwa CAF yaranzwe n’ibirego bimushinja gukoresha nabi umutungo n’imyitwarire mibi aho CAF ikorera i Cairo mu Misiri.
Amatora ya CAF ateganyijwe ku wa 12 Werurwe 2021 i Rabat muri Maroc.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!