00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya yatawe muri yombi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 11:56
Yasuwe :

Nick Mwendwa uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya yatawe muri yombi ku wa Gatanu nyuma y’ibibazo byinshi bikomeje kuvugwa muri iri Shyirahamwe by’umwihariko ikoreshwa nabi ry’amafaranga yagenewe Ikipe y’Igihugu “Harambee Stars”.

Nick Mwendwa yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri ya Siporo muri Kenya ishyizeho komite y’agateganyo igomba kuyobora Ishyirahamwe ryaho rya ruhago (FKF) mu gihe cy’amezi atandatu.

Umwe mu bayobozi ba FKF waganiriye na BBC yavuze ko Mwendwa yatawe muri yombi n’abantu bavuze ko bakorera urwego rushinzwe iperereza ku bakurikiranyweho ibyaha (DCI).

Ati “Ntabwo yabwiwe impamvu yatawe muri yombi, ku bw’ibyo turi kugerageza kubikurikirana.”

Raporo iheruka gukorwa na Minisiteri ya Siporo muri Kenya yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FKF).

Mu minsi ishize, bamwe mu bakozi ba FIFA bari i Nairobo bakora ubugenzuzi bw’umutungo muri FKF, Ishyirahamwe Mwendwa yayoboye kuva mu 2016, ariko we ubwe akaba ahakana ko nta kibi yakoze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, Mwendwa yagize ati “Nta na kimwe kibi cyagaragajwe ko twaba twarakoze. Minisitiri yagerageje kudukura mu biro binyuranyije n’amategeko. Nka FKF, twateye utwatsi iyi komite ndetse ntituyishaka.”

Ku wa Kane, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kenya ko ishobora guhagarikwa keretse ibyakozwe na Minisitiri wa Siporo Amina Mohamed bihinduwe.

FIFA ntikunda kwivanga kwa guverinoma mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye.

Ku wa Gatanu, komite y’agateganyo yashyizweho na Minisiteri ya Siporo muri Kenya, yafashe icyemezo cyo guhagarika umupira w’abagabo mu byiciro bitatu bya mbere n’uw’abagore mu byiciro bibiri bya mbere mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Kenya izahura n’u Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 14 Ugushyingo 2021, mu mukino usoza iyo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ibi bihugu byombi bitaratsinda umukino muri itanu imaze gukinwa, nta kinini bigiharanira kuko Mali ya mbere mu itsinda n’amanota 13 ari yo izakomeza mu ijonjora rya gatatu mu gihe Uganda ari iya kabiri n’amanota icyenda.

Nick Mwendwa uyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya (FKF) yatawe muri yombi ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .