Perezida Kagame yavuze ku bibazo n’amakimbirane avugwa muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko aho aherukira ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, yumvise harimo amakimbirane ariko kuri ubu yizeye ko byabonewe igisubizo nyuma y’uko abivuganyeho na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Kuva muri Mata uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havugwamo umwuka utari mwiza, aho hari abadashyigikiye ubuyobozi buhari buyobowe na Munyakazi Sadate, ku isonga ry’abashaka impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

Iyi kipe kandi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Werurwe, bamwe bavuga ko bahawe igice mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nyuma y’uko bari bamaze hafi amezi atanu barahagarikiwe akazi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa y’amapaji ane Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yandikiye Umukuru w’Igihugu, amusaba gukemura ibibazo biri mu ikipe.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabajijwe niba hari icyo yaba azi ku bibazo bivugwa muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu benegihugu abereye umuyobozi.

Perezida Kagame yasubije ko ibijyanye n’imipira yo mu Rwanda atabiherukaga, ariko yavuganye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ku buryo yumvise inzira yari yabishyizemo yo kubikemura ari nziza, akaba yizeye ko byabonewe igisubizo.

Ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nabiherukaga ariko numvise hari ibintu by’amakimbirane. Nizere ko byakemutse, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa ambwira, numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha. Naramwizeye, nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo.”

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports nyuma y’uko abahoze bayiyobora bavuze ko ari bo bahagarariye uwo muryango byemewe n’amategeko, ariko na Munyakazi Sadate uyiyobora akavuga ko ari we muyobozi wemewe kuko yatowe muri Nyakanga 2019.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi RGB yemeza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko Rusange.

Iki cyemezo cya RGB nticyakiriwe neza na bamwe mu bavuga ko ari bo banyamuryango bemewe ba Rayon Sports, bandikiye Munyakazi Sadate tariki ya 8 Kanama bamusaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange bivugwa ko yari igamije kumukuraho, aho bo bagaragazaga ko ari iyo gukemura ibibazo bivugwa muri uwo muryango.

Ku wa 26 Kanama, aba banyamuryango bandikiye RGB basaba kwemerwa gutumiza inama y’Inteko Rusange, ariko basubizwa ko hakinonosorwa amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports bityo gutumiza inama y’Inteko Rusange bidashoboka kugeza igihe kizamenyeshwa.

Kuba nta gisubizo kibanyuze bahawe na RGB, byatumye aba bavuga ko ari bo banyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, bandikira Perezida Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri iyi baruwa yagiye ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, aba banyamuryango bahagarariwe na Me Kabuye N Jean, basabye Perezida Kagame ko yavanaho icyemezo cyafashwe na RGB kuko atari yo yagakwiye gushyiraho amategeko ya Rayon Sports kuko urwego rukuru muri uwo muryango ari Inteko Rusange, akaba ari nayo yemeza amategeko shingiro.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bivugwa muri Rayon Sports bikurikiranwa na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa kandi yizera ko byabonewe igisubizo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .