Perezida Kagame yashimiye umutoza Arteta na ba nyiri Arsenal bayigaruye mu ruhando rwo guhatanira ibikombe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame asanga Arsenal iri kugaruka mu ruhando rwo guhatanira ibintu bikomeye birimo n’ibikombe nyuma y’uko ba nyirayo bari kugura abakinnyi batandukanye muri iyi mpeshyi ndetse ikaba iri no kwitwara neza mu kibuga.

Arsenal iheruka kwegukana igikombe cya Community Shield ku wa 29 Kanama, hari nyuma y’iminsi 28 yegukanye FA Cup, yatwaye itsinze Chelsea ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, iheruka gusinyisha abanya-Brésil babiri; Gabriel Meghalães wavuye muri Lille na Willian Borges da Silva watandukanye na Chelsea.

Yongeye kandi gutizwa Dani Ceballos wa Real Madrid mu gihe ikomeje kwifuza abandi bakinnyi barimo Thomas Partey wa Atlético Madrid.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, Perezida Kagame yavuze ko bitandukanye no mu myaka yashize, kuri ubu Arsenal ihagaze neza kubera akazi kakozwe n’umutoza Mikel Arteta na ba nyiri Arsenal.

Ati “Ubu bimeze neza kurusha uko byari biri mu myaka yashize. Ndatekereza ko umutoza [Arteta] akwiye gushimirwa ku mbaraga ari gushyiramo ndetse na ba nyiri ikipe baramushyigikiye. Imicungire yose ya Arsenal FC imeze neza ndetse kuba ikiri ku isoko ishaka abakinnyi, ikirukana abo idakeneye, hagashakwa amafaranga yo kugura abandi ni ibintu byiza.”

“Uburyo nayibonye mu minsi iheruka itwara FA Cup, intsinzi yabonye, ni ibintu bigaragaza ko hari icyahindutse, yazamuye urwego ndetse dukeneye gusa kubishimangira.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kuguma kuri Arsenal, aho kuba nka bamwe mu bafana bayo bayitereranye kubera umusaruro muke wayiranze mu myaka yashize, ari uko yari yizeye ko igihe kizagera ikongera kwitwara neza ndetse igahatanira ibikombe.

Ati “Yego ndi umukunzi wa Arsenal hashize imyaka myinshi, nayinambyeho nubwo muri iriya minsi hari abayivuyeho, twagumye kugira icyizere, turayishyigikira. Umuntu wohereje ubwo butumwa yumve ko nizera ko ibintu biri kujya mu buryo ku buryo twahatanira ibintu bikomeye.”

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya CECAFA Kagame Cup gikinirwa n’amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Ku wa 3 Gicurasi 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.

Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na numero imwe.

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsene Wenger [watozaga Arsenal] yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.

Mu Ukwakira 2013, Perezida Kagame yari ku kibuga cya Arsenal, Emirates, ubwo iyi kipe yatsindaga Napoli ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions League.

Icyo gihe yanyuzwe no kureba uwo mukino. Yagize ati “Nishimiye kurebera umupira i Emirates. Ndashimira Wenger na Arsenal bagarutse ku mukino mwiza wo gutsinda.”

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu ntangiriro za 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33£ mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28£ ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $498 mu 2019. Rwiteze miliyoni $800 mu 2024.

Mu Ugushyingo 2019, ubwo Perezida Kagame yakiraga myugariro wa Arsenal, David Luiz wari wasuye u Rwanda
Arsenal iheruka kwegukana igikombe cya Community Shield 2020 itsinze Liverpool

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .