U Rwanda rurajya muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rubone itike yo gukomeza muri ¼.
Mu gihe habura amasaha make ngo utangire, saa tatu z’ijoro, Umukuru w’Igihugu yageneye ubutumwa abakinnyi b’Amavubi, anabaha impanuro, nk’uko byatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, waganiriye na bo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.
Ati “Intsinzi bana b’u Rwanda! Turashimira cyane umwanya n’impanuro Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yahaye Amavubi Stars! Na bo biteguye guhindura amateka!”
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abakinnyi b’Amavubi mu byo basabwe n’Umukuru w’Igihugu harimo "gukinana imbaraga bashyize hamwe, gukinana ubuhanga, gushaka ibitego no guhesha ishema u Rwanda."
Intsinzi Bana b’uRwanda! Turashimira cyane umwanya n'impanuro Nyakubahwa President wa Republika @PaulKagame yahaye @AmavubiStars! Nabo biteguye guhindura amateka!! #TOGRWA 🇹🇬 🇷🇼#TotalCHAN2020 #TWESEINYUMAYAMAVUBI pic.twitter.com/GzMZij2trz
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021
Amavubi ni aya gatatu mu itsinda C n’amanota abiri, ni nyuma y’uko yanganyije ubusa ku busa mu mikino ibiri yahuyemo na Uganda ndetse na Maroc.
Mbere yo guhura n’Abarabu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nabwo abakinnyi b’Amavubi bari bagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu irakina idafite Nsabimana Eric ‘Zidane’ na Iradukunda Bertrand, bombi bavunitse.
Mu bakinnyi Mashami Vincent ashobora kwitabaza harimo Kwizera Olivier, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.
Hari kandi Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!