Perezida Kagame yabajijwe ikipe yafana Arsenal FC iramutse ihuye na Paris Saint-Germain

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Kamena 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahishuye ko Arsenal FC na Paris Saint-Germain ziramutse zihuye mu gihe zombi zihuriye kuba zamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, nta kipe yabogamiraho ahubwo byaba ari 50 kuri 50.

Kuva mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangiye gukorana na Arsenal mu bufatanye bugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 aribwo u Rwanda rwagiranye ubufatanye nk’ubu n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ariko bwo bukibanda cyane no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, yabajijwe ikipe yashyigikira aya makipe yombi aramutse ahuye.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko yakwifata ntagire uruhande abogamiraho kuko bimeze nko kumubaza uwo yahitamo gushyigikira hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Ati “Nakomeza kutabagoma. Hamwe n’indoro y’umukunzi w’umupira w’amaguru nyawe nkabasha kubona amakosa tekiniki (y’imikinire) ku mpande zombi kandi nkishimira ibyo bakora neza bose. Ni nko kumbaza guhitamo hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ntabwo nahitamo. Ni 50-50. “

Ubwo yagaruka kuri ubu bufatanye n’amakipe yombi mu kiganiro gisoza umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano ashimishije ku ruhande rw’u Rwanda ndetse atanga umusaruro ku mpande zombi.

Ati "Aya masezerano twayabonyemo inyungu nyinshi kandi biri gutanga umusaruro, haba ku ikipe ya Paris Saint Germain na Arsenal FC kandi turabyishimiye."

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33£ mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28£ ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Uretse kwamamaza u Rwanda ku myambaro yayo no kuri Stade Parc des Princes, ibikorerwa mu Rwanda bikamenyekanishwa mu Bufaransa, ikipe ya Paris Saint-Germain izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Mu Ugushyingo 2019, ubwo Perezida Kagame yakiraga myugariro wa Arsenal, David Luiz, wigeze no gukinira Paris Saint-Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .