Ibi umuyobozi w’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi akaba yabitangarije mu Karumuna mu karere ka Bugesera, ubwo yakiraga ikipe y’abagore yari yaje kwerekana ibikombe yegukanye muri uyu mwaka birimo shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icy’Amahoro.
Uwayezu Fidèle yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Rayon Sports yagize umwaka mubi ko ahubwo bakwishimira ko bitwaye neza uyu mwaka.
Yagize ati “Twifuzaga kubakirana n’abahungu ariko bo baracyafite imikino kandi bamwe muri mwe bashakaga gutaha. Bityo twishimiye umusaruro mwagaragaje mwitwara neza muri rusange”.
“Hari abavuga ngo naravuze ngo tuzatwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro. Dore ngibi turabifite. Kereka niba hari abadaha agaciro bashiki bacu”.
“Twagize umwaka mwiza muri rusange, yego ibyo twifuzaga byose ntitwabigezeho, mu bagabo dutwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse n’uwa gatatu mu gikombe cy’Amahoro, twanegukanye na Super Cup dutsinze APR. Iyo urebye, usanga mu bikombe bitandatu Ferwafa yateguye, twaratwayemo bine, ibindi bitatu amakipe akabigabana”.
Perezida Uwayezu akaba yavuze ko muri ibi bikombe harimo icy’Amahoro na shampiyona Rayon Sports y’abagore yatwaye, hakazamo na Super Cup iy’abagabo yegukanye. Ibindi bikombe bitatu bisigaye harimo icya shampiyona y’abagabo yatwawe na APR FC, Super Cup y’abagore yatwawe na As Kigali n’igikombe cy’Amahoro Police FC yatwaye mu bagabo.
Aha, ngo bimwe mu bitarakunze mu bagabo harimo no kuba baratakaje abakinnyi bagenderagaho banabanzaga mu kibuga barimo kapiteni Rwatubyaye Abdoul, Madjaliwa Mussa wagize ibibazo ku giti cye, Joachim Ojera na Hertier Nzinga Luvumbu.
Rayon Sports y’abagore nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi ikaba yahise isezerera abakinnyi barataha mu rugo aho bahawe misiyo yo kuzitwara neza mu mikino mpuzamahanga ya CECAFA izabera muri Ethiopia ikanatanga itike yo gukina imikino ya CAF Champions League.
Video: Confiance Bizimana
Amafoto: Renzaho Christophe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!