Pepe yabaye umukinnyi ukuze mu mateka wakinnye Igikombe cy’u Burayi uyu mwaka ndetse umukino we wa nyuma ni uwo Portugal yatsinzwemo n’u Bufaransa kuri penaliti muri 1/4.
Uyu mugabo wakiniye Real Madrid nka myugariro wo hagati, yakiniye igihugu cye imikino 141, aho Cristiano Ronaldo na João Moutinho ari bo bakinnye imikino myinshi kumurusha. Andi makipe yakiniye ni Beşiktaş, Porto na Maritimo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Pepe yashimiye abamufashije mu rugendo rwe rwo gukina aho yifashishije amashusho y’iminota 33.
Ati "Ndashimira abaperezida bose bangiriye icyizere kugira ngo mbashe gukora akazi kanjye. Ndashimira kandi buri wese wanshyigikiye."
Pepe yatwaye Euro 2016 ari mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, afasha Real Madrid kwegukana Champions League eshatu ndetse na La Liga eshatu mu myaka 10 yayimazemo.
Mu mwaka ushize, yabaye umukinnyi ukuze watsinze igitego muri Champions League ubwo yatsindiraga FC Porto ikina na Antwerp mu matsinda.
Ni umwe mu bakinnyi babonye amakarita menshi kuko yahawe 17 atukura ndetse na 212 y’umuhondo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!