Manchester City iri gukurikiranwa n’urwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘Premier League’, ruyishinja kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro 115.
Aya mategeko azwi nka ’Financial Fair Play Regulations - FFP’, yashyizweho n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), mu rwego rwo kugira ngo amakipe adakoresha amafaranga menshi aruta ayo yinjiza mu gushaka intsinzi, bityo akaba yagwa mu gihombo.
Ibi mu Bwongereza ni byo bita "Premier League’s Profit and Sustainability Rules (PSR)".
Mu gihe Man City yahamwa n’ibyaha ishinjwa, ishobora gukurwaho amanota cyangwa ikirukanwa muri Premier League, ikamanurwa mu bindi byiciro.
Pep uheruka kongera amasezerano azamugeza mu 2027, yagaragaje ko umwanzuro wose wafatirwa ikipe utagira ingaruka ku mubano we na yo nk’uko andi makipe bahanganye abyifuza.
Ati “Narabivuze ko amakipe yose ari kudushinja amakosa, hari abari kwibaza uko bizagenda igihe twamanutse? Nzaba nkihari. Zinzi uko bizagenda n’umwanya tuzaba turiho ariko tuzakorana imbaraga mu mwaka ukurikiyeho twongere tuzamuke muri Premier League. Ndabizi, ndanabyumva.”
Guardiola yahinduye Manchester City kuko kuva yayigeramo, yabaye ikipe ya kabiri yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka umwe (Premier League, FA Cup na UEFA Champions League).
Yabaye ikipe ya mbere mu mateka yegukanye Ibikombe bine bikomeye mu Bwongereza ndetse ikanageza amanota 100 mu mwaka umwe.
Kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23, irushwa atanu na Liverpool ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024 saa 19:30, Man City irakina na Tottenham mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Premier League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!