Pep Guardiola ntateganya kuva muri Manchester City yafatiwe ibihano na UEFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yavuze ko azakomeza gutoza iyi kipe nubwo iheruka guhagarikwa imyaka ibiri ititabira amarushanwa akomeye ku Mugabane w’u Burayi arimo UEFA Champions League.

Mu cyumweru gishize nibwo Manchester City yahagaritswe imyaka ibiri muri aya marushanwa nyuma yo gusanga yararenze ku mategeko agenga imibererho n’umutungo by’amakipe “Financial Fair Play”.

Kuva icyo gihe byagiye bivugwa ko Umunya-Espagne, Guardiola, umwe mu batoza beza ku Isi, ashobora kuva muri iyi kipe nyuma y’uko itazongera gukina irushanwa rikomeye i Burayi.

Ku ruhande rwe ariko, Pep Guardiola, avuga ko nta mpamvu yatuma ava muri Manchester City mbere y’uko amasezerano ye arangira mu 2021.

Nyuma y’umukino iyi kipe ye yatsinzemo West Ham kuri uyu wa Gatatu, Guardiola yabwiye Sky Sports ko mu gihe atakwirukanwa na Manchester City azakomeza kuyitoza.

Ati “Niba banyirukanye, ibyo bishobora kuba, ariko nibaramuka batanyirukanye nzaguma hano. Ndashaka kuguma hano, ndashaka kandi gufasha iyi kipe niba bishoboka, ikaguma ku rwego rwiza rushoboka.”

“Kuki nagenda? Nabivuze mbere, nkunda iyi kipe.”

Manchester City ihakana ko yabeshye mu kumenyakanisha uburyo yinjijemo amafaranga mu iperereza ryakozwe na UEFA ndetse ubuyobozi bwayo bwatangaje ko buzajurira mu Rukiko rwa Siporo (CAS).

Guardiola avuga ko “ukuri kuzatsinda” ndetse yijeje abafana ko abakinnyi bazakomeza guhatana kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino.

Ati “Ndizera 100% ibyo ikipe yanjye yakoze kuko bansobanuriye impamvu yabyo. Tugiye guhatana nk’uko twabikoze kuri buri mukino na buri munsi kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino.”

“Dufite icyizere ko bizarangira ukuri kubigaragaje noneho umwaka utaha, nituramuka tubonye itike ya UEFA Champions League, tuzayikina.”

Manchester City ya kabiri muri Premier League, aho irushwa amanota 22 na Liverpool, kuri ubu iri muri 1/8 cya Champions League y’uyu mwaka, aho izahura na Real Madrid mu cyumweru gitaha ndetse ni ryo rushanwa isigaranyemo amahirwe menshi yo kwegukana muri uyu mwaka wa kane itozwamo na Pep Guardiola.

Umunya-Espagne Pep Guardiola yatangaje ko adateganya kuva muri Manchester City yafatiwe ibihano na UEFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza