Amakuru y’itandukana ry’aba bombi yagiye hanze mu Ukuboza 2024, aho yavugaga ko bagiye gutangira gushaka gatanya, nyuma y’aho Cristina atishimiye kongera amasezerano y’imyaka ibiri k’umugabo we mu ikipe y’i Manchester.
Ikinyamakuru El Nacional cyatangaje ko aba bombi bahinduye ibitekerezo nyuma y’iminsi itatu, Guardiola yamaze i Barcelona, aho yari yaragiye kwizihiriza Pasika.
Si ibyo gusa kuko uretse kumara iyo minsi mu nzu y’umuryango, byanagizwemo uruhare n’abakobwa babo babiri Maria na Valentina.
Nubwo bimeze bityo, Guardiola na Cristina bamaze imyaka itanu batabana kubera impamvu z’akazi.
Umugabo aba i Manchester gusa umugore ntabwo yahatinze kuko nyuma y’imyaka itatu bahageze mu 2016, yahisemo gusubira i Barcelona aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Guardiola yahuye na Cristina mu 1994 gusa bemeranyije kubana mu 2014, aho kugeza ubu bafitanye abana batatu b’abakobwa aribo Maria w’imyaka 24, Marius wa 22 na Valentina ufite 17.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!