00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pep Guardiola n’umugore we bagiye kwiha amahirwe ya kabiri

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 April 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola, uheruka gutandukana n’umugore we, Cristina Serra bagiye kwiha amahirwe ya kabiri.

Amakuru y’itandukana ry’aba bombi yagiye hanze mu Ukuboza 2024, aho yavugaga ko bagiye gutangira gushaka gatanya, nyuma y’aho Cristina atishimiye kongera amasezerano y’imyaka ibiri k’umugabo we mu ikipe y’i Manchester.

Ikinyamakuru El Nacional cyatangaje ko aba bombi bahinduye ibitekerezo nyuma y’iminsi itatu, Guardiola yamaze i Barcelona, aho yari yaragiye kwizihiriza Pasika.

Si ibyo gusa kuko uretse kumara iyo minsi mu nzu y’umuryango, byanagizwemo uruhare n’abakobwa babo babiri Maria na Valentina.

Nubwo bimeze bityo, Guardiola na Cristina bamaze imyaka itanu batabana kubera impamvu z’akazi.

Umugabo aba i Manchester gusa umugore ntabwo yahatinze kuko nyuma y’imyaka itatu bahageze mu 2016, yahisemo gusubira i Barcelona aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Guardiola yahuye na Cristina mu 1994 gusa bemeranyije kubana mu 2014, aho kugeza ubu bafitanye abana batatu b’abakobwa aribo Maria w’imyaka 24, Marius wa 22 na Valentina ufite 17.

Pep Guardiola na Cristina Serra bagiye kwiha amahirwe ya kabiri bakomeze bubake
Pep Guardiola na Cristina Serra bamaze imyaka 30 baziranye
Pep Guardiola na Cristina Serra bafitanye abana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .