"Penya Barcelonista Kigali" yifatanyije n’andi matsinda y’abafana ba FC Barcelone mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Mata 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abafana ba FC Barcelone mu Rwanda “Penya Barcelonista Kigali” ryifatanyije n’andi ku Isi mu gushishikariza abatuye ibihugu abarizwamo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Abayobozi b’amatsinda y’abafana ba FC Barcelone batandukanye ku Isi, batanga ubutumwa binyuze mu mashusho abumbiye hamwe, bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri ibi bihe Isi yose yugarijwe na Coronavirus.

Penya Barcelonista Kigali ni itsinda ry’abafana ba FC Barcelone mu Rwanda, ryemewe ku mugaragaro n’iyi kipe yo muri Espagne tariki 16 Ukuboza 2019.

Rigizwe n’abanyamuryango (penyista) bagera kuri 300, ndetse ryahindutse umuryango ukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye, abawugize baremera abatishoboye batandukanye, bikaba bijyanye n’umurongo FC Barcelone ifite wo gufasha abana ibinyujije muri Unicef.

Uwashinze iri itsinda akaba n’umuyobozi wa Penya Barcelonista Kigali, Nkusi Edmond Marie Nkaba, yabwiye IGIHE ko bari bafite gahunda yo kwishimira ko ryamaze kwemerwa n‘iyi kipe yo muri Espagne, mu muhango wari kuba tariki ya 25 Mata, ariko iyi gahunda ikaba yarasubitswe kubera Coronavirus.

Ati “Tukimara kuba itsinda ryemewe, twateguye igikorwa cyo kwizihiza iryo shema ndetse tunatumira abantu benshi mu nzego zitandukanye harimo nabo muri FC Barcelone harimo Perezida w’ikipe [Bartomeu], Visi Perezida, Perezida wa La Masia, Umuyobozi wa Siporo (Eric Abidal) n’abandi. Intego yari uguhuza inzego zitandukanye z’igihugu cyacu ndetse n’iza FC Barcelone.”

Nkusi Edmond yavuze ko ubutumire batanze bwari bumaze kwemerwa n’abantu barindwi barimo na Perezida w’abafana ba FC Barcelone ku rwego rw’Isi ndetse na Senateri Josep Maldonado uhagarariye umuryango wa ESI Esport Solidari internacional, utegamiye kuri leta, ukaba utera inkunga abatishoboye ariko binyuze muri siporo ndetse akaba yarabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Espagne n’iy’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Kuba icyorezo cya Coronavirus cyarahagaritse ingendo zose z’indenge mu bihugu byinshi ku Isi n’u Rwanda rurimo, byatumye icyo gikorwa cyari giteganyijwe muri uku kwezi gisubikwa kugeza igihe kitazwi, ahubwo hashyirwaho gahunda yahuriwemo n’abayobozi batandukanye b’amatsinda y’abafana ba FC Barcelone mu bihugu bitandukanye, bakangurira abantu kwirinda icyo cyorezo.

Ati” Twahise dufatanya na bagenzi bacu bo mu bindi bihugu dukora ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus binyujijwe mu mashusho yahuriwemo n’abayobozi bakuru b’amatsinda y’abafana bo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane igize Isi.”

Umunyamuryango wemewe wa Penya Barcelonista Kigali aba azwi na FC Barcelone ndetse mu kwezi gutaha buri wese azahabwa ikarita imuranga yatanzwe n’iyi kipe yo muri Espagne.

Izi karita zizajya zifasha aba banyamuryango ba Penya Barcelonista Kigali, kubona igabanyirizwa ryo kugura amatike ku mikino ya FC Barcelone, mu maduka yayo bagura imyenda ndetse no gutumirwa mu nteko rusange z’abafana ba FC Barcelone ziba buri mwaka.

Nkusi Edmond uyobora Penya Barcelonista Kigali hamwe n'Umuyobozi wa FC Barcelone, Joseph Maria Bartomeu
Abanyamuryango ba Penya Barcelonista Kigali mu busabane
Umuyobozi w'itsinda ry'abafana ba FC Barcelone mu Rwanda ari kumwe n'Umuyobozi wa Siporo muri iyo kipe, Eric Abidal na Juliano Belletti wayifashije kwegukana UEFA Champions League ya 2006
Bamwe mu bagombaga kwitabira igikorwa Penya Barcelonista Kigali muri uku kwezi
Abafana ba FC Barcelone mu Rwanda bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye
Ikirango cya Penya Barcelonista Kigali yemewe na FC Barcelone mu mpera z'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .