Cap-Vert yabaye igihugu cya mbere kigiye kwitirira Pelé stade yacyo nyuma y’uko bisabwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, ubwo yari mu muhango wo gushyingura uyu munyabigwi ku wa Kabiri, tariki 3 Mutarama 2023.
Minisitiri w’intebe wa Cap-Vert, José Ulisses de Pina Correia e Silva, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo huga icyubahiro umukinnyi mwiza wabaye mu mateka y’umupira w’amaguru.
Yagize ati “Mu rwego rwo guha icyubahiro Pelé twishimiye kwita stade yacu y’igihugu ‘Pelé Stadium’, kandi twizeye ko n’ibindi bihugu bizagenza utyo. Pelé yari ndetse yahoze ari icyitegererezo muri Brésil by’umwihariko ibihugu byacu bivuga Ikinya-Portugal ndetse no mu Isi yose muri rusange.”
Cap-Vert na Brésil ni ibihugu bihuje imwe mu mico by’umwihariko gukoresha ururimi rw’Ikinya-Portugal.
Nubwo Infantino yavuze ibi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo, Danny Jordaan yavuze ko kwitirira Pelé ibibuga bitandukanye ku Isi bishobora kuzateza ibibazo kubera amasezerano ibyo bibuga bisanzwe bifitanye na sosiyete zitandukanye ziba zaratanze amafaranga ngo zitirirwe izo stade.
Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.
Yakinnye Igikombe cy’Isi inshuro enye, agitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14.
Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye nk’uwabigize umwuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!