Peace Cup: Rayon Sports yatojwe na Mwiseneza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Police FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports idafite abatoza basanzwe, aho yatojwe na Mwiseneza Djamal uyu munsi, yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka itsinze Police FC ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports yari ifite abakinnyi batatu gusa b’abasimbura barimo Mazimpaka André, Mugheni Fabrice na Tuyishimire Eric ‘Congolais’ yahaye umwanya abarimo Tuyishime Altijan wabanjemo bwa mbere uyu munsi kimwe na Rutanga Eric wari umaze iminsi muri Zambia, aho yari yagiye kumvikana na Nkana FC.

Umutoza wungirije, Wagner do Nascimento Silva wasigaranye ikipe nyuma yo kujya mu biruhuko kwa Robertinho, ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino watojwe na Mwiseneza Djamal usanzwe wongerera ingufu abakinnyi.

Police FC yakinnye iminota umunani ibanza ariko yigaranzurwa na Rayon Sports yayikosoje igitego cyo ku munota wa 10 cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wahawe umupira na Rutanga Eric maze uyu rutahizamu aroba umunyezamu Bwanakweri Emmanuel wahise avunika, agasimburwa na Maniraguha Hillaire.

Ndayishimiye Antoine Dominique yananiwe gutsindira Police FC ku buryo bubiri yabonye, aho umupira wa mbere yawuteye mu izamu ukagarurwa na Bikorimana Gérard mu gihe uwundi yawuteye yigaramye, ukajya hejuru y’izamu.

Mugisha Gilbert yananiwe gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yakuwe ku kirenge na Maniraguha Hillaire mu gihe byasabye gutegereza umunota wa 34, Ulimwengu atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert.

Police FC yihariye iminota 20 ibanza mu gice cya kabiri ariko abakinnyi bayo b’imbere bakananirwa guhuza mu gihe Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego kuri Mudeyi Suleiman, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yagitsinze yaraririye.

Ku munota wa 89, Nyandwi Saddam yafashe icyemezo azamukana umupira, asiga abakinnyi ba Police FC maze abatsindana igitego cya gatatu mu gihe nyuma y’iminota itatu gusa, ku munota wa kabiri muri itatu y’inyongera, Muvandimwe Jean Marie Vianney yatsindiye Police FC impozamarira kuri coup-franc yateye ahana ikosa Mugheni Fabrice yakoreye kuri Usabimana Olivier inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Mu mukino wabanjirije uyu, mu bagore, umwanya wa gatatu wegukanywe na Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1.

Igikombe cy’Amahoro kizasozwa kuri uyu wa Kane, aho hazakinwa imikino ya nyuma mu byiciro byombi. Scandinavia WFC izakina na AS Kigali WFC guhera saa 14:00 mu gihe Kiyovu Sports izakina na AS Kigali guhera saa 17:00.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Bikorimana Gérard, Irambona Eric (c), Nyandwi Saddam, Bukuru Christophe, Tumushime Altjan, Habimana Hussein, Donkor Prosper, Ulimwengu Jules, Rutanga Eric, Mugisha Gilbert na Mudeyi Suleiman.


Police FC:
Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric (c), Mpozembizi Mohamed, Ndayishimiye Celestin, Hakizimana Issa, Nsabimana Aimable, Usabimana Olivier, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Mwiseneza Djamal ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu ni we watoje uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports
Umunyezamu wa kabiri wa Police FC, Maniraguha Hillaire yitwaye neza nyuma yo gusimbura Bwanakweri wavunitse
Mudeyi Suleiman ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports
Rutanga Eric ahindura umupira mu gihe Usabimana Olivier yari ashyizeho ikirenge ngo arebe ko abasha kuwuhagarika
Kapiteni wa Police FC, Ngendahimana Eric, ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino n'ubwo ntacyo byafashije ikipe ye
Police FC yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukin cyane kuri Ndayishimiye Antoine Dominique
Umunyezamu Maniraguha Hillaire ntiyabashije guhagarika umupira watewe na Ulimwengu Jules ku gitego cya kabiri
Mugisha Gilbert ategereje Ulimwengu ubwo yari amaze kumuha umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Ulimwengu Jules watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka, yishimiye igitego cya kabiri aheka Mugisha Gilbert ku mugongo
Mazimpaka Andre wabanje ku ntebe y'abasimbura yagaragaye aseka ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC
Abatoza ba Police FC ntibanyuzwe n'imikinire y'ikipe yabo uyu munsi
Abakinnyi bose Rayon Sports yari ifite kuri uyu mukino baje kwifotoza
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC
Murumuna wa Djabel, Tumushime Altijan yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza