Peace Cup: Rayon Sports yasezereye Marines bigoranye, APR FC ikurwamo na AS Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ibitego bibiri byo mu minota 15 ya nyuma byafashije Rayon Sports gusezerera Marines FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye ku Kicukiro kuri iki Cyumweru, iyikuramo ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Rayon Sports yongeye gutozwa na Wagner do Nascimento mu gihe Umutoza Mukuru akiri muri Brésil nyuma yo kutongererwa amasezerano ku gihe. Iyi kipe yakinnye idafite abarimo Manishimwe Djabel wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza mu gihe Donkor Prosper na Michael Sarpong bagiye iwabo muri Ghana mu karuhuko.

Marines FC yo yaje idafite abarimo Nyirinkindi Saleh na Runanira Hamza bahagaritswe n’ubuyobozi nyuma yo kujya kuvugana n’amakipe abifuza arimo Rayon Sports nyuma y’umukino bahuyemo na Etincelles mu ijonjora ribanza.

Muri uyu mukino wo kwishyura, Marines FC yari yatsindiwe iwayo igitego 1-0, yafunguye amazamu ku munota wa 29 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Dusingizemungu Ramadhan nyuma y’umupira ukomeye wari utewe na Ishimwe Fiston, ukuwemo na Mazimpaka André usanga uyu myugariro w’iburyo, yitonze, awuboneza mu izamu.

Marines FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ndetse Ramadhan yongera kubona ubundi buryo bwiza ku mupira yahinduye, uca imbere y’izamu. Rayon Sports nta buryo bukomeye yaremaga uretse amashoti abiri yageragejwe na Mutsinzi Ange n’irindi ryatewe na Irambona Eric ariko yose akajya hanze.

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe na Ulimwengu n’umutwe, ukurwamo n’umunyezamu Ntagisanayo Serge awukozeho ugonga izamu ujya hanze.

Mutsinzi Ange yagerageje andi mashoti abiri akomeye mu gice cya kabiri, aca ku ruhande rw’izamu. Byasabye Rayon Sports gutegereza umunota wa 78, ifungura amazamu ku mupira wahinduwe na Irambona Eric, umunyezamu wa Marines, Ntagisanayo Serge, ashatse kuwufata uramucika ujya mu izamu.

Habura iminota ibiri ngo umukino urangire, Manzi Thierry yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports ubwo yatsindishaga umutwe ku mupira watewe na Rutanga Eric wahanaga ikosa ryakorewe kuri myugariro Iradukunda Eric ahagana muri koruneri.

Mu wundi mukino, APR FC ibifite igikombe cy’Amahoro inshuro icyenda ndetse ikaba iheruka kucyegukana mu 2017, yasezerewe itarenze 1/8 nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura waberaga kuri Stade ya Kigali. APR FC yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Rayon Sports yiyongereye ku makpe arimo Police FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Intare FC, Etincelles FC, Gasogi United na AS Kigali muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro.

Uko amakipe yatsindanye muri 1/8

  • SC Kiyovu 0-1 Mukura VS (Agg. 3-2)
  • Police FC 1-1 Etoile de l’est FC (Agg. 3-2)
  • Espoir FC 1-1 Gicumbi FC (Agg. 1-1)
  • Bugesera FC 1-2 Intare FC (Agg. 2-4)

Ku Cyumweru

  • AS Kigali FC 0-0 APR FC (Agg. 1-0)
  • Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Agg. 3-1)
  • Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Agg. 0-1)
  • Etincelles FC 3-0 Hope FC (Agg. 5-2)
Manzi Thierry yishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Manzi yakuyemo igitambaro cya kapiteni yishimira igitego
Manzi yerekana abafana ko ari kapiteni w'ikipe itsinda
Niyonkuru Sadjat acenga Irambona Eric
Samba Cedric aterana umupira Mugheni Fabrice
Kapiteni wa Marines, Ramadhan, yari yazonze Irambona mu gice cya mbere
Mazimpaka yananiwe gufata umupira wa Ishimwe Fiston, awukuramo...
Wasanze Dusingizemungu Ramadhan awushyira mu izamu
Abakinnyi ba Marines FC bishimira igitego
Marines FC yari ihagaze neza muri uyu mukino
Ishimwe Christian agarura umupira wari uhawe Iradukunda Eric
Mugheni Fabrice ahanganye n'umukinnyi wa Marines
Ulimwengu ntiyorohewe n'abakina inyuma ba Marines
Umutoza wungirije, Wagner do Nascimento ni we wongeye gutoza Rayon Sports
Umunyezamu Serge wa Marines ari kumwe na Ulimwengu, yananiwe gukomeza umupira watewe na Irambona, ujya mu izamu
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira Irambona Eric ku gitego cyo kwishyura
Abafana ba Rayon Sports bahise bahaguruka mu gihe bari bihebye
Manzi Thierry atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Abakinnyi ba Marines bahise basa n'abacitse intege
Ku ntebe y'abatoza ba Marines babuze icyo bakora bifata ku munwa
Umutoza wa Marines, Rwasamanzi Yves yababajwe no gutsindwa mu minota ya nyuma
Abafana ba Rayon Sports bishimira gukomeza ku ikipe yabo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza