Peace Cup: Kiyovu Sports yageze muri ½ ikuyemo Intare, Rayon Sports isezerera Gicumbi ku bitego 9-1

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2019 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports na Rayon Sports yabaye amakipe ya nyuma azakina ½ cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ni nyuma y’uko Kiyovu Sports inganyije n’Intare FC ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wabereye ku Mumena kuri iki Cyumweru, naho Rayon Sports igasezerera Gicumbi FC.

Urucaca rwari rwatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza, ntirwatengushye abakunzi barwo baje kureba uyu mukino wabereye ku Mumena, aho rwafunguye amazamu ku munota wa 20 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’iminota 11, Ishimwe Saleh yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri, amakipe yombi ajya kuruhuka nta yindi mpinduka iraba mu mukino.

Mu gice cya kabiri, Intare FC zasatiriye Kiyovu Sports, zishyura ibitego byombi zatsinzwe mu gice cya mbere, byombi bitsindwa na Ngabonziza Guillain.

Iyi kipe y’ingabo yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo haburaga iminota 12 ngo umukino urangire, ni nyuma y’uko Nkundimana Aviti ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, akava mu kibuga.

Kiyovu Sports yahushije ubundi buryo bwari kuyiha ibindi bitego, aho Nshimiyimana Ibrahim na Nsanzimfura Keddy bateye imipira babonye hanze mu gihe Armel Ghislain yakuwe umupira ku kirenge na myugariro w’Intare FC.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, Kiyovu Sports ikomeza ku bitego 5-2 mu mikino yombi dore ko umukino ubanza wari warangiye Intare FC zitsinzwe ibitego 3-0.

Mu wundi mukino wo kwishyura wa ¼ wabaye, Gicumbi FC yatsindiwe ku kibuga cyayo na Rayon Sports ibitego 2-0, isezererwa itsinzwe ibitego 9-1 mu mikino yombi.

Amakipe azakina ½ ni Police FC izahura na Kiyovu Sports naho AS Kigali ihure na Rayon Sports.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Hirwa Jean De Dieu w'Intare FC afite umupira mu gihe Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports yamusatiraga
Ishimwe Jean Rene w'Intare FC yazonze Kiyovu Sports nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Armel Ghislain wo muri Cameroun, ni umwe mu bafashije Kiyovu Sports gukomeza mu kindi cyiciro

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza