Peace Cup: AS Kigali yasezereye Gasogi United bigoranye, isanga Police FC muri ½ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kamena 2019 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino gifashije AS Kigali gukomeza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wa ¼ wo kwishyura wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu. Gasogi United yatsinze igitego mbere y’uko hashyirwaho iminota y’inyongera, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Gasogi United yatangiye uyu mukino iri hejuru, ibona uburyo bwiza ku ishoti rikomeye ryatewe na Rugamba Jean Baptiste, umunyezamu Bate Shamiru awukuyemo, agira ikibazo cy’umugongo, aho yamaze iminota itatu yitabwaho n’abaganga. Kazindu Bahati Guy yashoboraga gutsindira Gasogi United igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe, uramutenguha uca ku ruhande.

Umunota wa 14 wari uhagije ngo Gasogi ifungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dusange Bertin wahuye n’umupira wari ugaruwe na Bate Shamiru kuri coup-franc yatewe na Kayitaba Bosco inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Umunyezamu wa AS Kigali, yongeye kumara hasi iminota isaga ine avurwa, yanga ko asimburwa.

Nyuma y’ishoti rikomeye rya Nsabimana Eric ryasubijwe inyuma na myugariro wa Gasogi, AS Kigali yateye umupira wa mbere mu izamu ku munota wa 38 ubwo Ndayisenga Fuade yahanaga ikosa ryakorewe kuri Cyitegetse Bogard, umupira ufatwa na Cuzuzo Gaël.

Ikipe y’Umujyi yihariye igice cya kabiri cy’umukino, aho mu minota ya mbere yabonye uburyo butandukanye, ariko inanirwa kububyaza umsaruro, ubu burimo ubwa Nsabimana Eric wateye umupira yahawe na Kalanda bari mu rubuga rw’amahina, ugaca hejuru y’izamu.

AS Kigali yakoze impinduka, yinjizamo Ndarusanze Jean Claude na Ishimwe Kevin, ikomeza gushaka igitego, ariko yongera guhusha uburyo bwabonywe na Frank Kalanda mu gihe na Gasogi United yagaragazaga kunanirwa, yahushije uburyo bw’umupira wazamukanwe na Niyonkuru Amani winjiye mu kibuga asimbura Kayitaba Bosco.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Nsabimana Eric yishyuriye AS Kigali ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Kevin nyuma y’umupira ukomeye wari urengejwe n’umunyezamu Cuzuzo Gaël.

Mu minota ya nyuma, Dusange Bertin yatsindiye Gasogi United igitego cya kabiri, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira bityo inzozi zo kugera muri ½ kw’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri zirangirira ku Kicukiro.

AS Kigali yakomeje itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi, isanga Police FC muri ½, yo yasezereye Etincelles FC ku bitego 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wa ¼ wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC ibitego byombi mu gihe Akayezu Jean Bosco yatsindiye abashyitsi.

Andi makipe abiri azakina ½ aramenyekana kuri iki Cyumweru, aho Gicumbi FC yari yatsinzwe ibitego 7-1 mu mukino ubanza, izakira Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports izakira Intare FC yari yatsinze ibitego 3-0.

AS Kigali yatatswe cyane na Gasogi United mu gice cya mbere cy'umukino
AS Kigali yatatswe cyane na Gasogi United mu gice cya mbere cy'umukino
Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru yavunitse umugongo nyuma yo gukuramo umupira wa Rugamba Jean Baptiste. Aha yahagurutswaga n'umusifuzi Ngabonziza
Bate Shamiru yakuyemo undi mupira watewe na Kayitaba Bosco, ahana ikosa ryakorewe kuri Dusange Bertin.....
Dusange Bertin yabaye hafi, ahita ashyira mu izamu uyu mupira wari ucitse umunyezamu wa AS Kigali
Umupira waruhukiye mu izamu, Gasogi United iyobora umukino guhera ku munota wa 14
Dusange Baertin nyuma yo gutsindira Gasogi United igitego mu gihe Bate Shamiru na Bishira Latif ba AS Kigali basigaye baryamye hasi
Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego cyabahaga amahirwe yo gukomeza mu gice cya mbere
Niyomugabo Claude ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Gasogi United hagati mu kibuga
Gasogi United yayoboye umukino mu gice cya mbere
Rurangwa Mossi na Kayitaba Bosco batanguranwa kugera ku mupira muri uyu mukino warimo ishyaka
Bishira Latif agerageza gutega Kayitaba Bosco wari umutwaye umupira
Nyiri Gasogi United, KNC aganira na Hadji wari waje kureba uyu mukino
Lomami Marcel utoza Gasogi United yereka abakinnyi be uwo bibandaho
Mateso Jean De Dieu utoza AS Kigali abwira abakinnyi be uko bakina
AS Kigali yahaye akazi gakomeye Gasogi United mu gice cya kabiri bisaba ko Cuzuzo Gael yitanga cyane

Amafoto: Ntare Julius}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza