00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace Cup 2025: Police FC yageze muri ½ isezereye AS Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 March 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Police FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2, iyisezerera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino ubanza, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari yatsinze iy’Umujyi ibitego 2-1.

AS Kigali yatangiye umukino neza, bidatinze ku munota wa cyenda Haruna Niyonzima yatsinze igitego cya mbere kuri koruneri yateye ikijyanamo.

Mu minota 20, umukino wakomeje gushyuha no kwihuta. Ku munota wa 26, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Cuzuzo Gaël umupira awukuramo, Achraf Mandela asongamo yishyura igitego cya mbere.

Mu minota 40, Police FC yasatiraga cyane ari nako ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Mugisha Didier.

Ku munota wa 46, Hakizimana Muhadjiri yahinduye umupira imbere y’izamu, usanga Jibrin Akuki akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri cya Police FC.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, AS Kigali yiharira umupira cyane ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo.

Mu minota 60, Police FC yongeye gutangira gusatira ariko Mugisha Didier agahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Mu minota 80, umukino watuje cyane amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 90+4, Kayitaba Bosco yahinduye umupira imbere y’izamu, myugariro Yakubu arawukora, umusifuzi Uwikunda Samuel atanga penaliti.

Yatsinzwe neza na Jospin Nshimirimana, amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ari nako umukino warangiye. Police FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Muri ½, Ikipe ya Polisi y’Igihugu izahura n’iva hagati ya APR FC na Gasogi United zirahura saa 19:00. Umukino ubanza, Ikipe y’Ingabo yatsinze igitego 1-0.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Aba-kapiteni bamaze guhitamo ikibuga n'utangirana umupira
Haruna yatsinze igitego cya koruneri yijyanyemo
Benedata Janvier na Haruna bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya mbere
Chukwuma Odili ahanganye na Dusingizimana Gilbert
Umunyezamu Niyongira afatira umupira mu kirere
Achiraf Mandela agombora igitego cya mbere cya Police FC
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya mbere
Mandela yatsinze igitego yifuriza Aboubakar Lawal uheruka kwitaba Imana iruhuko ridashira
Umunyezamu Cuzuzo Gael asama umupira
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice ni umwe mu bakurikiye umukino
Ishimwe Saleh ahanganye na Mandela

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .