Uyu mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino ubanza, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari yatsinze iy’Umujyi ibitego 2-1.
AS Kigali yatangiye umukino neza, bidatinze ku munota wa cyenda Haruna Niyonzima yatsinze igitego cya mbere kuri koruneri yateye ikijyanamo.
Mu minota 20, umukino wakomeje gushyuha no kwihuta. Ku munota wa 26, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Cuzuzo Gaël umupira awukuramo, Achraf Mandela asongamo yishyura igitego cya mbere.
Mu minota 40, Police FC yasatiraga cyane ari nako ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Mugisha Didier.
Ku munota wa 46, Hakizimana Muhadjiri yahinduye umupira imbere y’izamu, usanga Jibrin Akuki akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri cya Police FC.
Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, AS Kigali yiharira umupira cyane ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo.
Mu minota 60, Police FC yongeye gutangira gusatira ariko Mugisha Didier agahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Mu minota 80, umukino watuje cyane amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 90+4, Kayitaba Bosco yahinduye umupira imbere y’izamu, myugariro Yakubu arawukora, umusifuzi Uwikunda Samuel atanga penaliti.
Yatsinzwe neza na Jospin Nshimirimana, amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ari nako umukino warangiye. Police FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Muri ½, Ikipe ya Polisi y’Igihugu izahura n’iva hagati ya APR FC na Gasogi United zirahura saa 19:00. Umukino ubanza, Ikipe y’Ingabo yatsinze igitego 1-0.
















Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!