Ikipe y’Ingabo ni imwe mu yaguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga bakinira amakipe y’ibihugu byabo.
Rutahizamu Mamadou Sy yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Mauritania na Taddeo Lwanga yongera guhamagarwa mu ya Uganda.
Ni mu gihe, umunyezamu Pavelh Ndzila wari wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville mu mikino iheruka yo muri Nzeri, kuri iyi nshuro atifashishijwe.
Abo bakinnyi biyongeraho icyenda bahamagawe mu Amavubi, aribo Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert, Nshimiyimana Yunussu, Niyibizi Ramadhan, Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier (Muzungu), Niyigena Clement na Ruboneka Bosco.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahura na Bénin mu mukino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane, aho ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira, uwo kwishyura ukaba 15 Ukwakira saa 18:00 kuri Stade Amahoro.
Ni mu gihe, Uganda yo izakina na Sudani y’Epfo imikino ibiri, aho isabwa kuyitsinda ikajya mu Gikombe cya Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!