00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paulo Fonseca utoza Lyon yahagaritswe amezi icyenda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 March 2025 saa 01:16
Yasuwe :

Umutoza wa Lyon, Paulo Fonseca, yahagaritswe amezi icyenda kubera gusagarira umusifuzi atemeraga ibyemezo ari gufata.

Uyu mutoza yabikoze mu mukino Lyon yatsinze Brest ibitego 2-1, tariki ya 2 Werurwe 2025.

Raporo yatanzwe n’umusifuzi Benoit Millot ivuga ko Fonseca atashimishijwe n’uko umusifuzi yari agiye kureba niba Brest yahabwa penaliti.

Uyu mutoza ntiyabyakiriye neza ahubwo yaritotombye bikomeye, umusifuzi ajya kumuha ikarita y’umutuku, undi aramukankamira cyane anashaka kumutera umutwe.

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Bufaransa, rwatangaje ko uyu mutoza yakumiriwe kugera ku kibuga mbere, mu gihe na nyuma y’umukino kugeza tariki ya 30 Ugushyingo.

Uyu mutoza kandi yakumiriwe kugera mu rwambariro, ku kibuga no mu nzira ijya mu kibuga (tunnel) kugeza tariki ya 15 Nzeri 2025.

Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona, Lyon iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 39.

Umutoza Paulo Fonseca yahagaritswe amezi icyenda nyuma yo gusagarira umusifuzi
Byasabye ko abakinnyi ba Lyon baturisha umutoza wabo Paulo Fonseca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .