Uyu mutoza yabikoze mu mukino Lyon yatsinze Brest ibitego 2-1, tariki ya 2 Werurwe 2025.
Raporo yatanzwe n’umusifuzi Benoit Millot ivuga ko Fonseca atashimishijwe n’uko umusifuzi yari agiye kureba niba Brest yahabwa penaliti.
Uyu mutoza ntiyabyakiriye neza ahubwo yaritotombye bikomeye, umusifuzi ajya kumuha ikarita y’umutuku, undi aramukankamira cyane anashaka kumutera umutwe.
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Bufaransa, rwatangaje ko uyu mutoza yakumiriwe kugera ku kibuga mbere, mu gihe na nyuma y’umukino kugeza tariki ya 30 Ugushyingo.
Uyu mutoza kandi yakumiriwe kugera mu rwambariro, ku kibuga no mu nzira ijya mu kibuga (tunnel) kugeza tariki ya 15 Nzeri 2025.
Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona, Lyon iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 39.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!