Paulo Dybala wa Juventus yapimwe inshuro enye mu byumweru bitandatu, asanganwa Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Argentine ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Paulo Dybala, yakorewe ibipimo inshuro enye mu gihe cy’ibyumweru bitandatu ndetse ibizamini biheruka bigaragaza ko akirwaye Coronavirus.

Ku wa 21 Werurwe nibwo Paulo Dyballa n’umukunzi we, Oriana Sabatini, basanzwemo Coronavirus ku nshuro ya mbere.

Televiziyo ya El Chiringuito yo muri Espagne, yatangaje ko Paulo Dybala yongeye kugaragarwaho n’icyorezo cya Coronavirus nyuma yo gupimwa inshuro enye, ibipimo aheruka gukorerwa nabyo bikagaragaza ko arwaye iki cyorezo.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 26 yavuze ko yari amerewe nabi arwaye Coronavirus, mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Juventus.

Yagize ati “Ku bw’amahirwe tumeze neza, iyi minsi nta bimenyetso dufite. Nari mfite ibimenyetso bikomeye. Nagize umunaniro byihuse, mu gihe nashakaga gukora imyitozo ndetse nkajya mbura uko mpumeka nyuma y’iminota itanu. Aho niho twaboneye ko bitameze neza ndetse binyuze mu bipimo twakorewe n’ikipe, tubwirwa ko twanduye Coronavirus.”

“Kuva icyo gihe twagize ibindi bimenyetso nk’inkorora, kunanirwa umubiri ndetse ubwo twabaga turyamye numvaga mfite ubukonje, ariko abo mu ikipe batubwiye ko tuza kumera neza kandi tugomba gutuza.”

Amakuru y’uko Paulo Dybala yongeye kwandura Coronavirus, yagiye hanze mu gihe mu Butaliyani biteguraga gutangira imyitozo, aho abakinnyi bari gusubukura gukora ku giti cyabo tariki ya 4 Gicurasi, guhera tariki ya 18 Gicurasi bagatangira gukorera hamwe nk’ikipe nk’uko biheruka gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Guiseppe Conte.

Dybala ni umwe mu bakinnyi batatu ba Juventus byatangajwe ko banduye Coronavirus mu kwezi gushize. Abandi ni myugariro Daniele Rugani na Blaise Matuidi ukina mu kibuga hagati.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Juventus yatangaje ko aba bakinnyi babiri bandi, bakize Coronavirus nyuma yo kubasuzuma inshuro ebyiri.

Kuva tariki ya 21 Werurwe, Rutahizamu wa Juventus n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Paulo Dybala amaze gupimwa inshuro enye, asanganwa Coronavirus
Paulo Dybala hamwe n’umukunzi we, Oriana, bombi bemeje ko banduye mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .