00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Pogba yemeye ko yagiye mu bapfumu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Umukinnyi wa Juventus, Paul Pogba yemeye ko yagiye mu bapfumu nubwo yahakanye ko atari agamije kurogesha Kylian Mbappé nkuko bimaze iminsi bivugwa na mukuru we Mathias Pogba.

Hashize iminsi 28 Mathias Pogba, ateguje abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, avuga ko agiye gushyira hanze ibintu bikomeye kuri murumuna we Paul Pogba.

Kuva icyo gihe yatangiye gutangaza amakuru agaragaza umuvandimwe we nk’umuntu udashobotse, umugambanyi, anavuga uko yajyanye bamwe mu bakinnyi bagenzi be kubarogesha mu bapfumu.

Yavuze ko Paul yifashishije umupfumu amusaba kuvuma Mbappé mu mukino wahuje Ikipe ye ya PSG yo mu Bufaransa na Manchester United yo mu Bwongereza mu 2019 [mbere yo gusubira muri Juventus mu yo mu Butaliyani] mu 2022.

Mu iperereza rikomeje, Paul yemereye ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe kurwanya ibyaha, ko yagiye mu bapfumu kugira ngo yirinde imvune.

Yagize ati “Byari kugira ngo nirinde imvune ndetse no gufasha abana bo muri Afurika bakennye, binyuze mu muryango wo gufasha.”

Yakomeje avuga ko uretse na Mbappé nta muntu yigeze yifuza guhemukira.

Kugeza kuri ubu, Paul Pogba acungiwe umutekano na Polisi yo mu Butaliyani nyuma y’amakuru yatangajwe ko ashobora kuba ahigwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro.

Amakuru avuga ko ako gatsiko kayobowe na mukuru we Mathias Pogba n’izindi nshuti ze zo mu bwana, zimushinja ko yabaye igihangange akazibagirwa.

Kylian Mbappé yabajijwe kubivugwa kuri Paul Pogba, ashimangira ko nta kibazo bafitanye.

Yagize ati “Yarampamagaye ambwira ukuri kwe, rero nahisemo kumwizera kandi biri mu nyungu z’ikipe y’igihugu. Dufite amarushanwa akomeye imbere ndetse na we yifitiye ibindi ibibazo, singiye kongeraho n’ibyanjye.”

Kugeza ubu Paul Pogba afite ikibazo cy’imvune mu ivi ishobora gutuma atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

Pogba yemeje ko yagiye mu bapfumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .