00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Pogba yarangije ibihano nyuma y’iminsi 555 adakandagira mu kibuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 March 2025 saa 12:49
Yasuwe :

Umufaransa Paul Pogba waherukaga mu kibuga mu minsi 555 ishize, yamaze kurangiza ibihano yari yarahawe byo guhagarikwa mu mupira w’amaguru kubera gukoresha ibiterambaraga bitemewe muri siporo.

Mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi wo hagati yahagaritswe imyaka ine nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’ikinyabutabire cya DHEA kigira uruhare mu gukora imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone".

Ku wa 4 Ukwakira 2024, Urukiko Nkemuramapaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rwatangaje ko icyo gihano cyagabanyijwe kikaba amezi 18 guhera ku wa 11 Nzeri 2023.

Uyu mukinnyi yemerewe kudasubira mu kibuga muri icyo gihe cyose, ariko yemererwa gusubukurirwa imyitozo muri Mutarama 2025, no gutangira gukina guhera tariki ya 11 Werurwe 2025.

Guhera kuri uyu wa Kabiri rero, uyu mukinnyi w’imyaka 31 yemerewe gukina mu ikipe iyo ari yo yose, dore ko ari kuvugwa mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Brésil.

Pogba ahabwa ibihano yari yaraciwe amande ya 4178£ (agera kuri miliyoni 7,3 Frw), ariko nyuma yo kujurira na yo akurwaho.

Imiti ya DHEA igaragara ku rutonde rw’ibintu bitemewe n’Urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ku Isi (WADA), gusa CAS ikagaragaza ko igira ingaruka cyane ku bagore.

Pogba yaherukaga kugaragara mu kibuga ubwo yasimburaga mu mukino wahuje Empoli na Juventus muri Nzeri 2023.

Paul Pogba yarangije ibihano yari yarahawe
Paul Pogba amaze amezi 18 adakandagira mu kibuga
Paul Pogba ari kuvugwa mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Brésil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .