Mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi wo hagati yahagaritswe imyaka ine nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’ikinyabutabire cya DHEA kigira uruhare mu gukora imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone".
Ku wa 4 Ukwakira 2024, Urukiko Nkemuramapaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rwatangaje ko icyo gihano cyagabanyijwe kikaba amezi 18 guhera ku wa 11 Nzeri 2023.
Uyu mukinnyi yemerewe kudasubira mu kibuga muri icyo gihe cyose, ariko yemererwa gusubukurirwa imyitozo muri Mutarama 2025, no gutangira gukina guhera tariki ya 11 Werurwe 2025.
Guhera kuri uyu wa Kabiri rero, uyu mukinnyi w’imyaka 31 yemerewe gukina mu ikipe iyo ari yo yose, dore ko ari kuvugwa mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Brésil.
Pogba ahabwa ibihano yari yaraciwe amande ya 4178£ (agera kuri miliyoni 7,3 Frw), ariko nyuma yo kujurira na yo akurwaho.
Imiti ya DHEA igaragara ku rutonde rw’ibintu bitemewe n’Urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ku Isi (WADA), gusa CAS ikagaragaza ko igira ingaruka cyane ku bagore.
Pogba yaherukaga kugaragara mu kibuga ubwo yasimburaga mu mukino wahuje Empoli na Juventus muri Nzeri 2023.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!