Muri Gashyantare ni bwo uyu mukinnyi wo hagati yahagaritswe imyaka ine nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’ikinyabutabire cya DHEA kigira uruhare mu gukora imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka "testosterone".
Kuri uyu wa 4 Ukwakira, Urukiko Nkemuramapaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rwatangaje ko icyo gihano cyagabanyijwe kikaba amezi 18 guhera ku wa 11 Nzeri 2023.
Ibyo bivuze ko yemerewe gusubukura imyitozo mu Ikipe ya Juventus muri Mutarama mu gihe ashobora kongera kuyikinira muri Werurwe 2025.
Pogba yari yaciwe amande ya 4178£ (agera kuri miliyoni 7,3 Frw), ariko ayo yakuweho.
Muri Nzeri 2023 ni bwo Pogba w’imyaka 31 yatangiye ibihano, ndetse yashoboraga gusezera ruhago ubwo CAS yarekeragaho ibihano mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Gusa yahise ajuririra icyemezo cyafashwe, none kuri iyi nshuro CAS yemeje ko uburyo yakoreshejemo ikinyabutabire cya DHEA bitari bigambiriwe.
Nubwo DHEA igaragara ku rutonde rw’ibintu bitemewe n’Urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ku Isi (WADA), CAS yagaragaje ko igira ingaruka cyane ku bagore.
Pogba ntiyongeye kugaragara mu kibuga kuva asimbuye mu mukino wahuje Empoli na Juventus muri Nzeri 2023.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo Pogba yasubiye muri Juventus amaze gusoza amasezerano ye muri Manchester United, ahita asinya imyaka ine nubwo yatangiranye imvune zatumye atitwara neza.
Mu mwaka w’imikino wa 2022/23, yakinnyemo iminota 108 mu mikino itandatu ya Shampiyona, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.
Ni mu gihe mu mwaka w’imikino wa 2023/24, yahagaritswe amaze gukina iminota 51 gusa kuko yagaragaye mu mukino wa Bologna n’uwa Empoli nabwo yinjiye mu kibuga ari umusimbura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!