Ubutumwa bwatanzwe buragira buti “Paul Pogba watanze umusanzu udasanzwe igihe twari tuwukeneye. Tukwifurije ishya n’ihirwe aho uzajya.”
Paul Pogba w’imyaka 29, yageze bwa mbere muri Manchester United mu 2009 afite imyaka 16, akina mu ikipe y’abato avuye muri Le Havre yo mu Bufaransa.
Mu 2011 nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru ayivamo mu 2012 ajya muri Juventus yo mu Butaliyani.
Mu 2016, Pogba yasubiye muri Manchester United, akaba yari ayimazemo imyaka itandatu mbere y’uko yongera kuyisohokamo bwa kabiri.
Amakuru acicikana ku Mugabane w’u Burayi avuga ko uyu musore ashobora gusubira muri Juventus. Ubwo Manchester United yamuguraga, icyo gihe yari we mukinnyi uhenze ku Isi, kuko yaguzwe miliyoni 105$, akuyeho agahigo kari gafitwe na Gareth Bale werekeje muri Real Madrid avuye muri Tottenham. Kugeza ubu, Neymar niwe mukinnyi wabayeho uhenze ku Isi, aho yaguzwe miliyoni 222 z’Amayero.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!