00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF, Samuel Eto’o ashyirwa muri komite

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 March 2025 saa 02:08
Yasuwe :

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), umunyabigwi Samuel Eto’o ashyirwa muri komite, aho ahagarariye Afurika yo hagati.

Aya matora yabereye mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe yabereye i Cairo mu Misiri. Yanitabiriwe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.

Amatora yagenze nk’uko yari yitezwe kuko benshi mu biyamamazaga bari abakandida rukumbi uhereye kuri Perezida Dr. Patrice Motsepe watorewe manda ya kabiri izarangira mu 2029.

Mu bandi batowe harimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun, Samuel Eto’o, wahagarariye igice cya Afurika yo hagati.

Ni nyuma y’icyumweru, uyu mugabo akomorewe ibihano yari yahawe na FIFA na CAF kubera imyitwarire idahwitse.

Abandi bashyizwe muri komite ni Umunye-Congo, Bestine Kazadi Ditabala uhagarariye Ruhago y’Abagore, Umunya-Liberia, Mustapha Ishola Raji, Umunya-Tanzania, Wallace Karia, Umunya-Ghana, Kurt Simeon-Okraku n’Umunya-Algerie, Sadi Walid.

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF ku nshuro ya kabiri
Samuel Eto'o yashyizwe muri Komite ya CAF
Perezida wa FIFA, Gianni Infatino yitabiriye aya matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .