Shampiyona Nyafurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, biteganyijwe ko izakinirwa mu bihugu bitatu; Uganda, Tanzania na Kenya guhera tariki ya 1-28 Gashyantare 2025.
Mu gihe ibindi bihugu byamaze kubona nibura stade imwe izakira iyo mikino, Kenya yo iracyari inyuma mu myiteguro, aho Stade ya Kasarani yatanzwe igisigaje byinshi byo gukorwaho.
Motsepe ageze muri Kenya yagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, William Ruto, yemeza ko mu gihe cyagenwe ibisabwa byose bizaba byarangiye kugira ngo irushanwa rikinwe.
Ati “Kenya iri guhagarika imbogamizi zose kugira ngo izakire CHAN iteganyijwe muri Gashyantare 2025. Ivugurura rya Moi Sports Centre Kasarani na Nyayo Stadium riri kugenda neza,”
“Ulinzi Sports Complex na Police Sacco Stadium biri Nairobi na Kirigiti Stadium, bizakoreshwa nk’ibibuga by’imyitozo na byo biragana heza.”
Motsepe na we yashimangiye umuvuduko ibikorwa biriho, ati “Dufite abantu bacu bari hano bari gukurikirana ibikorwa byose. Bari gukora ibishoboka byose kugira ngo igihe kizagera byose biri ku murongo. Ndizera ko igih nzagaruka hano nzaba nje muri CHAN.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya, Hussein Mohamed ndetse n’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko, Onesimus Kipchumba Murkomen n’abandi baherekeje Motsepe bajya kumwereka aho imirimo igeze.
Mu gihe Kenya yaba inaniwe gukurikiza amatariki yahawe yo kwakira iri rushanwa, ryahabwa u Rwanda kuko rufite Stade Amahoro yiteguye hanyuma yo igakomeza ikitegura AFCON 2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!