00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda na Tanzania bishobora kwakira igikombe cya Afurika cya 2027

Yanditswe na Ishimwe Olivier Ba
Kuya 15 July 2022 saa 04:02
Yasuwe :

Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yasabye Uganda na Tanzania kwakira igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2027.

Motsepe ari mu ruzinduko muri Uganda aho yahuye n’abayobozi b’igihugu baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika no muri Uganda.

Kuva kuri uyu wa Kane, Patrice Motsepe akigera muri Uganda yahuye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu Moses Magogo, bagirana ibiganiro birimo no kumushimira aho ageze ateza imbere umupira w’amaguru muri Uganda.

Kuri uyu wa Gatanu Motsepe yahuye n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni ndetse n’abandi bayobozi.

Mu byaganiriweho Motsepe yasabye Uganda ko yakwihuriza hamwe na Tanzania bikazasaba kwakira imikino y’igikombe cya Afurika cya 2027.

Yagize ati “Njye ubwanjye nka Perezida wa CAF nasabaga Uganda na Tanzania ko mwasaba kuzakira igikombe cya Afurika cya 2027. Byaba ari igikorwa cyiza kuko byatuma ibi bihugu byombi bigira iterambere mu mupira w’amaguru ndetse n’ibikorwaremezo bikiyongera.”

Mu bihugu u Rwanda ruherereyemo nta gihugu kirabasha kwakira imikino y’igikombe cya Afurika ndetse bitewe n’ubushobozi ibi bihugu biba bifite usanga igihugu kimwe kitabasha kwakira iyi mikino.

Perezida Motsepe yakomeje avuga ko hari ibihugu byamaze gusaba kwakira iyi mikino.

Ati “Ubu tumaze kwakira ibihugu biri hagati 8-9 bimaze kudusaha kwakira iyi mikino gusa njye byanshimisha mu gihe iyi mikino yabera muri aka karere ku nshuro ya mbere.”

Uganda na yo yemeje ko bagendeye ku byo Patrice Motsepe yababwiye biteguye kugira icyo bakora bafatanyije na Tanzania bakaba bakwakira imikino y’igikombe cya Afurika.

Nyuma y'Inama Museveni yerekanye ubuhanga afite ku mupira w'amaguru
Ni ubwa mbere Motsepe yari asuye Uganda kuva yatorerwa kuyobora CAF mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .