Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ni bwo komisiyo nkemurampaka mu Rwego rwa Shampiyona y’u Bufaransa (French Professional Football League - LFP), yafashe umwanzuro ku kibazo cya Mbappé na PSG.
Ni nyuma y’uko abanyamategeko ba Mbappé bandikiye PSG yahozemo bayisaba kumwishyura miliyoni zisaga 106$ yambuwe nyuma yo kuyitangariza ko atazongera amasezerano.
Akimara kugaragaza ko atazaguma mu Bufaransa akerekeza muri Real Madrid, ubuyobozi bwayo bwatangiye kumunaniza harimo kumubuza umwanya wo gukina no kutamuhemba nk’abandi.
Ibi byatumye ayisohokamo imusigayemo imishahara ya Mata, Gicurasi na Kamena 2024 ndetse na tumwe mu duhimbazamusyi yagombaga kubona ku mikino batsinze.
Ikindi kandi ni amande y’ubukererwe ku mafaranga yasigaye ubwo yongeraga amasezerano muri iyi kipe bikarinda bigera muri Gashyantare 2024, angana na miliyoni 36$.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa abanyamategeko be bandikiye ubuyobozi bwa ruhago mu Bufaransa kugira ngo bumwishyurize nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa ’Le Parisien’.
LFP kandi yategetse PSG kwishyura iyi myenda mu gihe cy’iminsi umunani gusa cyangwa hagafatwa indi myinzuro irimo ibihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!