Paris Saint Germain y’abagore yabonye inota rya mbere yambaye Visit Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain yanganyije n’iya Montpellier HSC igitego 1-1 mu mukino wayo wa mbere yakinnye yambaye imyambaro yanditseho amagambo ‘’Visit Rwanda’’, mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore mu Bufaransa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Jean Bouin kuri uyu wa Gatandatu, wabaye mbere y’uko ikipe y’abagabo nayo ikina n’iya Montpellier, ariko wo wabereye ku kibuga cya Montpellier, PSG iwutsinda ku bitego 3-1.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangije ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, aho izajya yamamaza u Rwanda binyuze mu kwamamaza ‘’Visit Rwanda’’ ku myambaro yayo no ku bibuga byayo.

Mu gihe ikipe y’abagabo yambara aya magambo ku myenda yishyushya no kuyo ikorana imyitozo, abagore bo bakinnye umukino wo kuri uyu wa Gatandatu, Visit Rwanda iri ku myambaro baserukanye, ku kuboko kw’ibumoso.

Ikipe y’abagore ya Paris Saint-Germain yari yakiriye uyu mukino, yagowe n’umunyezamu Cindy Perriault ku munota wa 18, ubwo yakuragamo umupira watewe na Kadidiatou Diani wari uherejwe na Geyoro, hari mbere y’uko kandi akuramo umupira wa Sara Däbritz nyuma y’umunota umwe.

PSG yafunguye amazamu mu minota y’inyongera y’igice cya mbere ku mupira watewe na Ashley Lawrence nyuma yo guhindurwa na Nadia Nadim.

Ashley Elizabeth Lawrence yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota itatu amakipe yombi avuye mu karuhuko, ariko umupira ukomeye yateye ufata inshundura ntoya.

Montpellier yishyuye igitego yatsinzwe ku munota wa 69, aho cyitsinzwe na Grace Geyoro mu gihe kandi n’umunyezamu Christiane Endler yakuyemo umupira ukomeye mu minota y’inyongera.

Kunganya uyu mukino byatumye PSG y’abagore iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 26, irushwa amanota abiri na Lyon ya mbere, mbere yo guhura na Paris FC mu mukino uzaba ku Cyumweru gitaha.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

PSG: Endler - Périsset - Cook - Dudek- Morroni - Formiga - Geyoro - Däbritz (Lawrence, 34’)- Diani - Nadim (Khelifi, 81’) - Huitema.

Montpellier: Perrault - Torrent - De Almeida - Dekker - Puntigam - Mondésir - Landeka - Toletti - Kachraoui - Gauvin (64’) - Petermann (Le Bihan 83’).

Paris Saint-Germain y'abagore yakinnye yambaye imyambaro yanditseho Visit Rwanda ku kuboko kw'ibumoso
Urwambariro rwa PSG y'abagore
Abakinnyi batambagira ikibuga mbere y'umukino
Abafana ba PSG y'abagore bari baje kuyishyigikira
Kadidiatou Diani akurikiwe na Grace Geroyo mbere y'uko binjira mu kibuga
Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Olivier Echouafni utoza PSG y'abagore
Paulina Dedik wa PSG akuraho umupira
Kadidiatou Diani akururwa umupira na Betty wa Montpellier
Kapiteni wa PSG y'abagore, Nadia Nadim acenga Marion Torrent wa Montpellier
Abafana bari bashyigikiye PSG y'abagore
Myugariro Ashley Lawrence yishimira igitego yatsindiye PSG nyuma yo gusimbura Sara wavunitse
Abakinnyi ba PSG bishimira igitego babonye muri uyu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona y'abagore
Eve Perisset ashoreye umupira hagati y'abakinnyi ba Montpellier
Abakinnyi ba PSG bashimira abafana nyuma y'umukino
PSG izahura na Paris FC mu mukino utaha uzaba ku Cyumweru, izaba ari derby y'i Paris
Abafana ba PSG y'abagore bari baje kuyishyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza