Ni umukino Ikipe ya Espagne yashoboraga kuba yarangije mu gice cya mbere, dore ko igitego cya Enzo Millot hakiri kare, cyaje kwishyurwa na Fermin Lopez ku munota wa 18, yongeramo icya kabiri ku wa 25 maze Alex Baena ashyiramo icya gatatu ku munota wa 28 byatumye bajya kuruhuka ari 3-1.
Abafaransa bari mu rugo, baje gukora ibishoboka mu gice cya kabiri birangira banashoboye kwishyura nyuma y’igitego cya Penaliti cya Jean-Phillipe Mateta ku munota wa 90, cyaje gikurikiye icya Akliouche cyabonetse kuri coup-franc ya Michael Olise ku munota wa 79.
Mu minota 30 y’inyongera, ikipe ya Thierry Henry ni yo yatangiye isatira n’imbaraga nyinshi, gusa amahirwe amwe Espagne yabonye iza kuyabyaza umusaruro ubwo Sergio Camello yibaga umugono ab’inyuma b’u Bufaransa agatsinda icya kane ku munota wa 100, mu gihe yaje no gutsinda agashinguracumu ku munota wa 120.
Umukino warangiye ari ibyo bitego 5-3, byatumye Espagne yegukana umudali wa Zahabu muri iyi Mikino yaherukaga ubwo yari yayakiriye mu 1992 mu Mujyi wa Barcelone.
Umudali wa Bronze muri ruhago watwawe na Maroc yanyagiye Misiri ibitego 6-0 mu guhatanira umwanya wa gatatu, aho ari wo wa mbere mu mateka yegukanye mu mupira w’amaguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!