Pape Diouf wabaye Perezida w’Ikipe ya Marseille yapfuye azize Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Mata 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Umunya- Sénégal, Pape Diouf, wabaye Perezida w’Ikipe ya Marseille yo mu Bufaransa yapfuye afite imyaka 68 kuri uyu wa Kabiri azize icyorezo cya Coronavirus.

Diouf yari ari kuvurirwa mu bitaro biri muri Sénégal aho akomoka nyuma y’uko afashwe n’iki cyorezo. Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe yabereye umuyobozi rivuga ko “Pape azahora mu mitima yacu iteka” nk’umwe mu bantu bayanditsemo amateka.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, nawe yihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaturage b’igihugu cye muri rusange ku bwo kubura uyu mugabo w’agaciro.

Sall yavuze ko yakurikiranye ubuzima bwa Diouf kuva ubwo yashyirwaga mu bitaro byitwa “Hôpital de Fann” agifatwa n’iyi ndwara.

Diouf niwe muntu wa mbere w’umwirabura wanditse amateka yo kuba yarayoboye ikipe yo mu cyiciro cya mbere ku mugabane w’u Burayi ubwo yajyaga kuri uyu mwanya mu 2005.

Mbere yaho yari yarakoze nk’umunyamakuru ndetse nk’umuntu ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe aho yahagarariye abarimo Marcel Desailly, Basile Boli, William Gallas, Samir Nasri na Didier Drogba.

Pape Diouf wabaye Perezida w’Ikipe ya Marseille yapfuye azize Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .