00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omedi na Kiwanuka ba APR FC ntibazakina CHAN 2024

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 January 2025 saa 04:41
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Paul Joseph Put, yakuye Denis Omedi na Hakim Kiwanuka mu bakinnyi iki gihugu kizifashisha muri CHAN 2024 nyuma y’uko bombi bamaze gusinyira APR FC.

Uganda Cranes yatangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama, yitegura CHAN 2024 izakira hamwe na Kenya na Tanzania tariki ya 1-28 Gashyantare 2025.

Mu gihe abakinnyi bari bamaze iminsi itatu bitoza, kuri ubu bagabanyijwe hasigara 28 bazaba hamwe muri Cranes Paradise Hotel i Kisasi.

Mu bakinnyi barindwi bakuwe ku rutonde harimo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, bombi baheruka gusinyira APR FC, bityo bakaba batemerewe gukina iri rushanwa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC yamaze gusaba ’ITC’ yo kugura aba bakinnyi, ndetse bidasubirwaho yamaze kubegukana.

Uganda yari yifuje ko APR yareka Omedi na Kiwanuka bakayikinira CHAN, bakazaza mu Rwanda ariko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), igaragaza ko ibyo bitashoboka kandi baramaze gusabirwa ibyangombwa mu kindi gihugu.

Abakinnyi basezerewe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda ni Moses Aliro, Walter Ochora, Ibrahim Thembo, Brian Ijara na Isma Magala mu gihe Milton Karisa na Sadat Anaku bakuwe ku rutonde kubera imvune.

Urutonde rurambuye rw’abakinnyi ba Uganda bari mu mwiherero:

Abanyezamu: Hannington Ssebwalunyo (NEC FC), Mutwalibi Mugolofa (KCCA FC), Joel Mutakubwa (BUL FC) na Crispas Kusiima (Kitara FC).

Ba myugariro: Gavin Kizito Mugweri (KCCA FC), Gideon Odongo (NEC FC), Derrick Ndahiro (Vipers SC), Enock Walusimbi (URA FC), Arnold Odong (SC Villa), Rogers Torach (Vipers SC), Hillary Mukundane (Vipers SC), James Begisa Penza (URA FC), Nicholas Mwere (BUL FC) na Paul Patrick Mbowa (Vipers SC).

Abakina hagati: Enock Ssebagala (NEC FC), Joel Sserunjogi (KCCA FC), Emmanuel Wasswa (Express FC), Ronald Ssekiganda (SC Villa), Allan Okello (Vipers SC), Saidi Mayanja (KCCA FC) na Patrick Jonah Kakande (SC Villa).

Ba rutahizamu: Arafat Usama (KCCA FC), Jude Ssemugabi (Kitara FC), Shafik Nana Kwikiriza (KCCA FC), Paul Mucureezi (NEC FC), Isaac Ogwang (Police FC), James Bogere (Masaka Sunshine FC) na Charles Lwanga (SC Villa).

Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bari mu bo Uganda izashingiraho mu busatirizi, muri CHAN 2024
Hakim Kiwanuka ukina iburyo asatira izamu, yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Denis Omedi na we yasinye imyaka ibiri mu Ikipe y'Ingabo z'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .