00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oceania ishyigikiye Infantino mu matora ya FIFA azabera mu Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 12:04
Yasuwe :

Umugabane wa Oceania watangaje ko ushyigikiye Gianni Infantino mu matora y’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) azabera mu Rwanda mu 2023.

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Oceania, Lambert Matlock, yatangaje ko ishyirahamwe ryabo rizashyigikira Infantino mu matora ataha.

Yagize ati “Kubyo wakoreye umupira wacu byose, by’umwihariko kutuzanira igikombe cy’Isi cy’abagore muri Nouvelle-Zélande.Twishimiye gutangaza ku mugaragaro ko tukuri inyuma mu matora.”

Infantino ni we uhabwa amahirwe yo gutorerwa manda ya gatatu yo kuyobora FIFA yatangiye kuyobora mu 2016 asimbuye Sepp Blatter.

Amatora ataha ya FIFA ateganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda tariki 16 Werurwe 2023. Kugeza ubu impuzamashyirahamwe yo ku Mugabane wa Aziya (AFC) n’iyo muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL) nazo zamaze gutangaza ko zishyigikiye Infantino

Gianni Infantino niwe uhabwa amahrwe yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA muri manda ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .