00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzatanga imbaraga zanjye zose- Imanishimwe werekanywe muri FAR Rabat

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Uwari myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel, yatangaje ko yiteguye gutanga buri kimwe nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa ASFAR y’i Rabat muri Maroc.

Imanishimwe yavuye mu Rwanda mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 1 Kanama 2021, nyuma y’ubwumvikane bwabayeho hagati ya ASFAR na APR FC.

Mu mashusho y’umunota n’amasegonda 52 yashyizwe hanze herekanwa uyu mukinnyi, Imanishimwe yagize ati “Nitwa Imanishimwe Emmanuel, ndi umukinnyi wa ASFAR, mfite imyaka 26 kandi nkina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.”

Yakomeje agira ati “Ndi hano, nishimiye cyane kuba ndi hano muri ASFAR, nzatanga buri bushobozi n’imbaraga zanjye muri iyi kipe kugira ngo izamuke. Ndashimira buri umwe, ndabifuriza ibyiza muri iki gihugu, muri iyi kipe. Dima- ASFAR.”

Ubwo yageraga i Rabat, aho ikipe ikorera, Imanishimwe yakiriwe n’abana babiri bato bambaye umwambaro wayo, bamusanganiza indabo.

Yatambagijwe kandi mu nzu y’iyi kipe, yerekwa ibikombe byose yegukanye birimo 12 bya Shampiyona ya Maroc, 11 by’Igihugu, kimwe cyo mu cyiciro cya kabiri, bine bya Super coupe ya Maroc, kimwe cya CAF Champions League na kimwe cya CAF Confederation Cup.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wari ugifite amasezerano muri APR FC, yaguzwe ibihumbi 130$ (agera kuri miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi 300$ (miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu. Bivugwa ko umushahara we uzaba ari 5700$ (asaga miliyoni 5,7 Frw) ku kwezi.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari amaze imyaka itanu muri APR FC, aho yayigezemo mu 2016. Yari avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Aspor FC.

Asanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhamagarwamo mu 2016.

Imanishimwe yabaye umukinnyi wa kabiri wa APR FC ugiye gukina hanze muri iyi mpeshyi, nyuma ya Manzi Thierry werekeje muri Georgia i Burayi.

Byiringiro Lague na Mutsinzi Ange ni abandi bakinnyi bo muri APR FC bari kugerageza amahirwe yo gukina i Burayi.

FAR Rabat yerekejemo, yashinzwe mu 1958, yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa gatatu muri Maroc ndetse itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wanyuze muri Simba SC yo muri Tanzania.

Imanishimwe Emmanuel wakiniraga APR FC, yamaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa ASFAR y'i Rabat muri Maroc
Imanishimwe amaze igihe afite umwanya ubanza mu kibuga mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .