Nzarora Marcel wari umunyezamu w’Amavubi yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 26

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 17 mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011, Nzarora Marcel, yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 26.

Nzarora kuri ubu ubarizwa muri Écosse, yavuze ko yasezeye kubera imvune yagize mu ivi.

Muri Kanama 2019 nibwo uyu munyezamu yari yagiye i Burayi, aho yanatsinze igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu muri Écosse.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Gatatu, Nzarora yavuze ko yahisemo gusezera umupira w’amaguru akiri muto kuko yongeye kugira imvune mu ivi, agasanga bitashoboka ko abagwa bwa kabiri.

Ati “Ni imvune nagize maze iminsi ntangiye imyitozo hano, ntabwo byari bikomeye ariko kubera ko bwari ubwa kabiri n’ubundi byari gusaba ko mbagwa.”

“Ntabwo nari meze neza mu kaguru k’iburyo kandi nagombaga kubagwa kugira ngo mere neza 100%. Ntabwo byari kuba ari byiza iyo mbagwa inshuro ebyiri mu ivi, byashoboraga kuba bibi mu minsi izaza.”

Nzarora Marcel yakomeje avuga ko yasanze yarageze ku byo yifuza mu mupira w’amaguru ahitamo gusezera.

Ati “Nararebye, ndagereranya nsanga n’ibyo nifuzaga, intego nari mfite mu mupira kuri njyewe narazigezeho kuri 80%, naricaye ndavuga nti reka ibyo gukina mbihagarike.”

Uyu munyezamu wakiniye Rayon Sports na Police FC, avuga ko kuri ubu yari yatangiye kwiga muri Écosse, ariko hakaza icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ubuzima hano nta kibazo, butandukanye n’ubw’umupira, nari natangiye kwiga nuko hajemo ikibazo cya Coronavirus bigahita bihagarara ariko ubuzima ni ubw’ishuri ubu. Umutima nkushyize ku masomo ngo ndebe ko nayasoza.”

Nzarora avuga ko ibihe atazibagirwa mu gihe yamaze akina ari ukuba yari mu ikipe y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Uretse gukinira Police FC na Rayon Sports, Nzarora yakinnye kandi muri Musanze FC na Mukura Victory Sports mu gihe yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Nzarora Marcel wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yasezeye gukina umupira w'amaguru afite imyaka 26
Nzarora Marcel mu mukino wahuje u Rwanda na Tanzania muri CECAFA ya 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .