00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 10 icyiciro cya gatatu cy’umupira w’amaguru kigiye kugaruka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 July 2022 saa 04:33
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryafashe icyemezo cy’uko icyiciro cya gatatu cy’umupira w’amaguru kigiye kongera gukinwa nyuma y’imyaka 10 gihagaritswe.

Ibi byatangarijwe mu nama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022.

Nkusi Marie Edmon ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Ferwafa, yahamirije abanyamuryango bitabiriye inteko rusange ko guhera muri Mutarama umwaka utaha icyiciro cya gatatu kizatangira gukinwa.

Iki cyiciro kizakinwa n’abanyamuryango ndetse n’abataribo. Kizakinwa kandi n’abatarengeje imyaka 20, aho amakipe abiri ya mbere azajya azamuka mu cyiciro cya kabiri, akabisikana n’abiri ya nyuma mu cyiciro cya kabiri.

Mu mwaka wa mbere abatoza bafite License D kuzamura bazaba bemerewe gutoza ariko mu mwaka wa kabiri, abatoza bazajya basabwa kuba bafite License C kugira ngo batoze mu cyiciro cya gatatu.

Kuri ubu hari amahugurwa ari guhabwa abatoza, aho mu byumweru bibiri abagera kuri 250 bahuguriwe licence D.

Icyiciro cya gatatu cyaherukaga kubaho mu Rwanda mu myaka 10 ishize, gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira kugira ngo bazagere mu cyiciro cya mbere bafite imikino myinshi mu maguru ndetse bakarishye.

Inteko rusange ya Ferwafa yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Nkusi Edmon ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yemeje ko icyiciro cya gatatu kizatangira muri Mutarama umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .