Nyinawumuntu yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye.
Kuri ubu, uyu mutoza yakomereje akazi ke ko kwita ku mpano z’abakiri bato muri Ottawa Gloucester Hornets ifite amakipe yo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 18, mu bahungu n’abakobwa.
Uretse kuba mu Irerero rya Paris Saint-Germain, Nyinawumuntu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda kuko yabaye umukinnyi, umutoza wa AS Kigali WFC n’uw’Ikipe y’Igihugu.
Nk’umutoza wa AS Kigali, Nyinawumuntu yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro umunani.
Ubwo yari mu Irerero rya PSG, yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarero y’iyi kipe inshuro eshatu. Mu 2013 yanabaye umutoza mwiza w’umwaka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!