00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyinawumuntu Grace agiye gutoza muri Canada

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 April 2025 saa 08:16
Yasuwe :

Umutoza Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets, ikipe y’abana ibarizwa muri Canada.

Nyinawumuntu yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye.

Kuri ubu, uyu mutoza yakomereje akazi ke ko kwita ku mpano z’abakiri bato muri Ottawa Gloucester Hornets ifite amakipe yo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 18, mu bahungu n’abakobwa.

Uretse kuba mu Irerero rya Paris Saint-Germain, Nyinawumuntu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda kuko yabaye umukinnyi, umutoza wa AS Kigali WFC n’uw’Ikipe y’Igihugu.

Nk’umutoza wa AS Kigali, Nyinawumuntu yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro umunani.

Ubwo yari mu Irerero rya PSG, yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarero y’iyi kipe inshuro eshatu. Mu 2013 yanabaye umutoza mwiza w’umwaka.

Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets yo muri Canada
Nyinawumuntu Grace yari amaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya PSG
Nyinawumuntu Grace yaherukaga gutoza Ikipe y'Igihugu y'Abagore mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .