Ni imwe mu nkuru yatunguye benshi cyane ko abasezerewe bari basanzwe bakina nk’umunyezamu Kimenyi Yves, Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], Iranzi Jean Claude n’abandi.
Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ukwakira 2024, ubwo Kimenyi Yves yari mu kiganiro Kick off gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, yakomoje ku by’uwo munsi benshi muri aba bakinnyi bavuga ko batazibagirwa.
Yagize ati “Wari umunsi usanzwe nk’indi twanakoze imyitozo iryoshye cyane abantu bose ubona bishimye pe. Gusa njye hari ukuntu nabyivumvisemo kuko ubwo twari mu modoka tujya i Shyorongi, nasererezaga abakinnyi badakina ngo mutubujije Shampiyona n’Icy’Amahoro rero turaje tubirukane.”
Yakomeje avuga ko bitari bisanzwe ko bava mu myitozo i Shyorongi ngo bakomereze i Nyarutarama kuko uwo munsi hari inama ikomeye.
Ati “Ntabwo byari bikunze kubaho ko twavaga mu myitozo ako kanya tugahita dukomereza i Nyarutarama ngo hari inama twese itureba. Twagiyeyo maze Afande atangira gusoma lisiti.”
“Ndabyibuka yahereye kuri Kapiteni Migi maze ageze nko kuri 15 nanjye niyumvamo, ndavuga nti aba ni abasigara kuko sinumvaga ko banyirukana kuko nari mu bihe byanjye rwose meze neza.”
Ikipe y’Ingabo yirukanye aba bakinnyi nyuma yo gukurwamo amanota icyenda na Rayon Sports ikayitwara Igikombe cya Shampiyona. Icyo gihe kandi APR FC yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro yaje no kwegukana.
Uwo musaruro mubi ni wo iyi kipe yahereyeho yirukana abakinnyi 16 barimo n’abasanzwe bakina. Icyo gihe abasezerewe bari Kimenyi Yves na Ntaribi Steven; ba myugariro ni Niragira Ramadhan, Ngabonziza Albert, Rusheshangoga Michel, Rukundo Dennis na Rugwiro Herve.
Mu bakina hagati hasezerewe Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Nshuti Dominique Savio, Ntwari Evode, Nsengiyumva Moustapha na Sekamana Maxime ndetse na rutahizamu Bigirimana Issa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!