Iri rerero rigizwe n’abana bo mu byiciro bitatu birimo abari hagati y’imyaka 10 na 12, abatarengeje imyaka 15 ndetse na 18.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyezamu yavuze ko yahisemo gushinga iri rerero nyuma yo gukabya inzozi ze bityo akaba yumva yatanga umusanzu we mu gukabya iz’abandi.
Yagize ati “Nagize igitekerezo nyuma yaho mbonye ko inzozi zanjye zibaye impamo numva ko nanjye nkwiriye gutanga umusanzu ku bana b’abanyarwanda bashaka kuzamura impano zabo.”
Yakomeje avuga uko yahisemo kuyishyira i Musanze.
Ati “Kuyishyira i Musanze ni mu rugo niho nakuriye mpatangirira umupira w’amaguru kandi ijya kurisha ihera mu rugo, niyo mpamvu nahisemo guhera mu karere mvukamo.”
Ntwari avuga ko afite intego yo kuzafasha aba bana, mu gihe nko mu myaka 10 iri imbere bazaba bagaragara mu makipe yo mu Rwanda no hanze.
Ati “ Intego ni ukuzamura impano z’abakiri bato ku buryo mu gihe kiri imbere nko mu myaka 10 bazatangira kujya mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse no hanze.”
Ntwari Fiacre yanyuze mu makipe nka Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.
Yashyikiye muri TS Galaxy yigaragarijemo, nyuma y’umwaka yerekeza muri Kaizer Chiefs, aho kuri ubu hari amakuru amwerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!