00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntwari Fiacre yatangije Foundation yigisha abana ruhago

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 April 2025 saa 02:14
Yasuwe :

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kaizer Chiefs, Ntwari Fiacre, yashinze irerero yise ‘Ntwari Fiacre Foundation’ ryigisha abana umupira w’amaguru, riherereye mu karere ka Musanze avukamo.

Iri rerero rigizwe n’abana bo mu byiciro bitatu birimo abari hagati y’imyaka 10 na 12, abatarengeje imyaka 15 ndetse na 18.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu munyezamu yavuze ko yahisemo gushinga iri rerero nyuma yo gukabya inzozi ze bityo akaba yumva yatanga umusanzu we mu gukabya iz’abandi.

Yagize ati “Nagize igitekerezo nyuma yaho mbonye ko inzozi zanjye zibaye impamo numva ko nanjye nkwiriye gutanga umusanzu ku bana b’abanyarwanda bashaka kuzamura impano zabo.”

Yakomeje avuga uko yahisemo kuyishyira i Musanze.

Ati “Kuyishyira i Musanze ni mu rugo niho nakuriye mpatangirira umupira w’amaguru kandi ijya kurisha ihera mu rugo, niyo mpamvu nahisemo guhera mu karere mvukamo.”

Ntwari avuga ko afite intego yo kuzafasha aba bana, mu gihe nko mu myaka 10 iri imbere bazaba bagaragara mu makipe yo mu Rwanda no hanze.

Ati “ Intego ni ukuzamura impano z’abakiri bato ku buryo mu gihe kiri imbere nko mu myaka 10 bazatangira kujya mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse no hanze.”

Ntwari Fiacre yanyuze mu makipe nka Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Yashyikiye muri TS Galaxy yigaragarijemo, nyuma y’umwaka yerekeza muri Kaizer Chiefs, aho kuri ubu hari amakuru amwerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

Umunyezamu Ntwari Fiacre yatangije irerero yise Ntwari Fiacre Foundation
Ntwari Fiacre yagiriye ibihe byiza muri TS Galaxy
Ntwari Fiacre ashobora gutandukana na Kaizer Chiefs
Ntwari Fiacre asanzwe ari umunyezamu wa mbere w'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .