00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntwari Fiacre yatangaje ikiri gutuma Amavubi akomeje kwitwara neza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 September 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre yatangaje ko umutoza mwiza n’amakipe bamwe mu bakinnyi bakinamo ndetse n’ibyo bagenerwa biri mu byahinduye iyi kipe ikomeje gutanga icyizere.

Ibi, ni bimwe mu byo uyu munyezamu yagarutseho nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria 0-0, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ntwari ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko ari nawe mukinnyi mwiza w’umukino.

Abajijwe uko bateguye uyu mukino, yavuze ko batifuzaga gutsindirwa mu rugo ndetse n’imbere ya Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Nigeria ni ikipe ikomeye muri Afurika ariko twari twavuze ko umusaruro mubi twagira ari ukunganya. Icyamfashije ni ukwitera imbaraga kuko nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye mu gihe ndi gukina n’ikipe nziza.”

Nigeria ni imwe mu makipe afite abakinnyi b’amazina akomeye muri Afurika n’i Burayi, ibintu Ntwari avuga ko bitabatera igihunga kuko nabo bamaze kuba abakinnyi bakomeye.

Ati “Nta gihunga bidutera kuko natwe tumaze kugira abakinnyi bakomeye i Burayi kandi iyo turi mu kibuga tuba turi bamwe rero nta gikomeye cyatuma twikanga rwose.”

Uko iminsi ishira, ni ko Amavubi akomeje kuzamurira abanyarwanda icyizere ndetse no kugaragaza ko bikomeje muri uwo mujyo yazagera kuri byinshi.

Abajijwe icyahindutse muri iyi kipe yigeze kumara imyaka ibiri idatsinze umukino, Ntwari yavuze ko ari umutoza ndetse n’ibyo bagenerwa.

Ati “Dufite umutoza mwiza aradufasha akaduhagarika neza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi.”

By’umwihariko uyu munyezamu yavuze ko gukinira imbere ya Perezida Kagame byabongereye imbaraga, ibishimangirwa na Kapiteni Bizimana Djihad.

Ati “Mbere y’umukino bari batubwiye ko Nyakubahwa aza kureba umukino kandi nabyo n’izindi mbaraga. Twari twavuze ko tutagomba gutsindirwa imbere ye.”

Bizimana yasoje avuga ko imikino itaha bagomba kuyitsindira niba bashaka kwizera kuzajya mu Gikombe cya Afurika.

U Rwanda ruzongera gukina mu Ukwakira 2024, aho tariki ya 7 Ukwakira rusura Benin, mu gihe ku wa 15 Ukwakira ruzayakira kuri Stade Amahoro.

U Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0
Umunyezamu Ntwari Fiacre yavuze ko umutoza mwiza n'ibyo bagenerwa biri mu byahinduye Amavubi
Perezida Paul Kagame yongeye kwitabira umukino w'Amavubi nyuma y'imyaka umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .