00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntwari Fiacre mu rungabangabo: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 May 2025 saa 10:59
Yasuwe :

U Rwanda ruri kwitegura gukina imikino ya gicuti iteganyijwe muri Kamena 2025, yitezweho gutegura Amavubi azakomeza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi. Ni ah’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, ho kunyuza amaso mu bakinnyi bose afite akarebamo abari kwitwara neza mu bihugu byabo, akazabaha amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur ntiyigeze agirirwa icyizere n’Umutoza wa Stade Tunisien yo muri Tunisia, Chokri Khatoui, kuko atamukinishije mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona yanganyijemo na Monastir 0-0.

Mugenzi we, Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, yahawe imikino 45 yo gukina igice cya mbere ubwo bahuraga na Metlaoui. Si umukino wagendekeye neza ikipe ye kuko yatsinzwe ibitego 2-0.

Umutoza wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Nasreddine Nabi, akomeje kutagirira icyizere umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre.

Mu mpera z’icyumweru ubwo begukanaga igikombe cya DStv Diski Challenge batsinze AmaZulu FC ibitego 4-0, na bwo ntiyamushyize mu bakinnyi 18 yitabaje. Uyu mukinnyi ari gukora uko ashoboye ngo abone indi kipe kuko kubona umwanya byabaye imbonekarimwe.

K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo, yatsinzwe na St. Truiden ibitego 2-1. Ni umukino uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yabanjemo, asimbuzwa ku munota wa 83.

Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, yatakaje igikombe cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Mata 2025 muri iyi kipe, cyegukanwa na mugenzi we Maxence Maisonneuve.

Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yitwaye neza itsinda Al Madina ibitego 3-1. Ni umukino Bizimana yagiyemo asimbuye ku munota wa 58, mu gihe Manzi we atigeze awukina.

Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yujuje imikino 15 nta ntsinzi. Mu mpera z’icyumweru yanganyije na Shamakhi igitego 1-1. Nshuti yabanje mu kibuga ariko asimbuzwa ku munota wa 73.

Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yitwaye neza mu mukino wayo ku wa Gatandatu, itsinda Turan igitego 1-0. Myugariro w’Amavubi wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 61.

Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yanganyije na San Antonio igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Kwizera ukina hagati mu kibuga yakinnye umukino wose, awubonamo n’ikarita y’umuhondo.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabanje mu kibuga ikipe ye yakinnye na Tampa Bay, zinganya ibitego 2-2.

Kwizera Jojea yakinnye umukino wose mu mpera z'icyumweru
K. Beerschot V.A. ikinamo Hakim Sahabo yatsinzwe na St. Truiden ibitego 2-1
Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi Zira PFK yabanje ku ntebe y'abasimbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .