Ntwari akigera muri Kaizer Chiefs, yakinnye imikino irindwi yinjizwamo ibitego 11, byahise bituma umutoza Nasreddine Nabi amutakariza icyizere, umwanya wa mbere wegukanwa na Bruce Bvuma usimburwa na Brandon Peterson.
Ntwari utagikandagira mu kibuga cya Kaizer Chiesf ntibyamubujije guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ayikinira imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yinjizwa ibitego bitatu harimo bibiri bya Nigeria na kimwe cya Lesotho.
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cya FAR Post, agitangariza ko nubwo atitwaye neza uko bikwiye, ariko yizeye ko urwego rwa Ntwari ruzazamuka dore ko ari no kumurambagiriza ikipe nziza.
Ati “Hari ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa yamumbajije tumuganiraho, gusa ubu ari mu ikipe nziza kandi nzi ko azazamura urwego. Abatoza ba Kaizer Chiefs bashobora kumuha umwanya muri iyi minsi kugeza muri Kamena kuko turamushaka cyane mu mikino itaha.”
“Ni umunyezamu mwiza, nkeka ko igituma atabyerekana ari uko nta mwanya ahabwa. Abakinnyi bagenzi be baramwizera, nanjye ndamwemera, muri make Abanyarwanda baramukunda.”
Bivugwa ko Ntwari w’imyaka 25 yifuzwa n’amakipe menshi y’i Burayi no muri Arabie Saoudite, bityo izamwegukana akazayerekezamo mu gihe isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi itaha rizaba rifunguye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!