Ntwari Evode wakiniraga Mukura VS yerekeje muri Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ntwari Evode wari umukinnyi wo hagati muri Mukura Victory Sports, yerekeje muri Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ntwari Evode yari asigaranye umwaka umwe ku masezerano y’imyaka ibiri yasinye muri Mukura Victory Sports mu mpeshyi ya 2019.

Uyu mukinnyi wifuzwaga n’amakipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports, yari yasabye ko Mukura Victory Sports yamurekura akagenda kuko ubuyobozi butubahirije ibyo bumvikanye ubwo bwamaraga amezi atandatu butamuhemba we na bagenzi be.

Akanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) gaherutse guhuza impande zombi, hanzurwa ko ikipe ishaka uyu mukinnyi izabanza kuvugana na Mukura Victory Sports.

Police FC ni yo yegukanye Ntwari Evode nyuma yo kugura umwaka umwe w’amasezerano yari afite muri Mukura Victory Sports kuko yifuzwa cyane n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Bivugwa ko Police FC yemeye guha Mukura miliyoni 3 Frw kuri uyu mukinnyi, akazajya ahembwa ibihumbi 400 Frw ku kwezi.

Ntwari Evode yageze muri Mukura Victory Sports mu mpeshyi ya 2019 nyuma y’uko yari mu bakinnyi 16 basezerewe na APR FC muri Kamena umwaka ushize.

Mbere yo kwerekeza mu ikipe y’ingabo yakiniye umwaka umwe, yakiniraga AS Kigali.

Muri Police FC, Ntwari ahasanze abarimo Twizeyimana Martin Fabrice, Iradukunda Eric ‘Radu’ n’umunyezamu Kwizera Janvier nk’abandi bakinnyi bashya.

Ntwari Evode wakiniraga Mukura VS yerekeje muri Police FC
Ntwari Evode yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe, ariko Police FC yemeye kuwugura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .